Mu karere ka Rusizi habereye impanuka y'imodoka ihitana umukobwa uri mu kigero k'imyaka 20 ndetse n'umusore wari uyitwaye ariwe Niyitegeka Hertier.
Imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra Scorpio niyo yari itwawe n'uyu musore ndetse yari atwayemo abantu batanu, uretse abo bitabye Imana abandi bakomeretse ndetse bajyanwa mu bitaro igitaraganya.
Iyi modoka yarenze umuhanda kuri iki cyumweru mu masaha ya saa kumi nebyiri za mu gitondo. Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Ruganda, umurenge wa Kamembe, muri Rusizi.
Ubuyobozi bwavuze ko iyi modoka yarenze umuhanda bitewe n'umuvuduko uri hejuru yagenderagaho.