Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk'abakinnyi bayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu kane tariki ya 3 Kanama 2023 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n'abakinnyi babiri barimo Kalisa Rachid na Nzinga Heritier Luvumbu.

Nk'uko iyi kipe izwi nka Gikundiro yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko Umunye Kongo Nzinga Heritier agarutse muri iyi kipe nyuma y'umwaka umwe yari amaze muri iyi kipe.

Biravugwa ko kuza kwa Luvumbu muri Rayon Sports byatewe n'uko umutoza mukuru wa Gikundiro byatewe nuko ngo atashimye urwego rwa Ifunga Ifaso umaze iminsi muri iyi kipe akoreramo imyitozo.

Uku kutishimirwa kwa Ifasso ngo niko kwatumye Rayon Sports yihutisha ibiganiro bya Luvumbu ndetse uyu mukinnyi bikaba biteganyijwe ko arara mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

Undi mukinnyi werekanywe ni Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati, uyu akaba yari aherutse gusoza amasezerano mu ikipe ya As Kigali.

Kalisa wasinyiye Rayon ni umukinnyi umenyereye shampiyona y'u Rwanda  dore ko yakinnye mu makipe atandukanye ariko Police FC, Kiyovu SC ndetse na AS Kigali yaherukagamo.

Rayon Sports isinyishije aba bakinnyi bombi yitegura umunsi wayi wiswe 'Rayon Day', akaba ari umunsi herekanirwaho abakinnyi iyi kipe izakoresha ndetse n'abafatanyabikorwa bayo.

The post Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk'abakinnyi bayo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yerekanye-kalisa-rachid-na-heritier-nzinga-luvumbu-nkabakinnyi-bayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yerekanye-kalisa-rachid-na-heritier-nzinga-luvumbu-nkabakinnyi-bayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)