Nta kipe yo hanze yarebye mu izamu! Imibare y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umunsi watangiye ku wa 5 ubwo Gasogi United yatsindaga Muhazi United ibitego 2-0. Ku cyumweru, habaye imikino 4 aho Kiyovu Sports yatsinze As Kigali ibitego 2-0, Mukura itsinda Marine FC 1-0, Musanze FC itsinda Bugesera FC 1-0, Sunrise FC itsinda Etoile de L'est igitego kimwe ku busa.

Ku Cyumweru, Gorilla FC yanganyije na Rayon Sports ubusa ku busa, mu gihe ku mugoroba watambutse, Amagaju FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0, APR FC itsinda Police FC igitego 1-0.

Shaiboub yandikishije igitego cye cya mbere muri APR FC 

Uyu munsi wa kabiri wa shampiyona, wakoreweho amateka, kuko kuva shampiyona y'u Rwanda yatangira gukinwa n'amakipe 16, ari bwo bwa mbere amakipe yose yasuye, ataha nta gitego afite. Ikipe umunani zose zari zakiniye hanze nta yagerageje kureba mu izamu, ariyo mpamvu ibitego byarumbye.

Usibye ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Rayon Sports bakanganya, andi makipe yose yari yakiriye yaratsinze.

Uyu munsi wa kabiri wa shampiyona ushobora kuzaba umwe mu minsi ya shampiyona izagira umubare muto w'ibitego byinjiye kuko mu mikino 8 yabonetsemo ibitego 10, bivuze ko nibura ari igitego kuri buri mukino.

Uyu munsi kandi usize Gorilla FC ikomeje kugora Rayon Sports kuko nyuma y'umwaka ushize iyibuza igikombe cya shampiyona, bongeye no kunganya ku maherere.

Uyu munsi usize Musanze FC ariyo kipe rukumbi itsinze imikino ibiri yikurikiranya, ndetse ikaba iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Peter rutahizamu wa Musanze FC ndetse na Kubwimana Cedric nibo bamaze imikino ibiri ya shampiyona yikurikiranya batsinda igitego ndetse bakaba bayoboye abafite ibitego byinshi.

Rayon Sports ntabwo yahiriwe n'amanota 3 

Musanze FC ntabwo ihagarara 

Urutonde rwa shampiyona ni uku ruhagaze nyuma y'umunsi wa kabiri w'imikino



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133743/nta-kipe-yo-hanze-yarebye-mu-izamu-imibare-yaranze-umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-133743.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)