Ni Rusaro rudasumbwa! Imvano yindirimbo umuk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa wa Massamba usanzwe utuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, arazwi cyane mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa gakondo harimo nka 'I Pray', 'Work with me' n'izindi.

Yabwiye InyaRwanda ko kuva cyera yifuzaga kwandikira indirimbo umubyeyi we, kandi yumvaga igomba kuba ari indirimbo idasanzwe.

Avuga ko muri uyu mwaka 'ubwo yuzuzaga icya kabiri k'ikinyejana (Yubile y'imyaka 50), natekereje ko byaba ari igihe cyiza cyo kwandika ndetse nkasohora indirimbo imutaka inasobanura ibyiza byose kuri we mu maso yanjye, aya musaza wanjye ndetse n'undi muntu wese uba mu buzima bwe bwa buri munsi.

Kera  Nyina yari mu itorero ribyina indirimbo zo mu njyana gakondo, Indahemuka. Ikirezi avuga ko ibi ari byo byatumye ahimda indirimbo mu njyana no mu rurimi akunda kandi anumva kurusha izindi. Ati 'Rusaro Rubasumba niryo zina bamwitaga mu Indahemuka.'

Ikirezi akomeza avuga ko iyi ndirimbo yayanditse imuvuye ku muvutima. Kandi ivuga ibigwi by'umubyeyi wanjye we, wamureze we na Musaza we, abikora wenyine.

Mu ndirimbo, uyu mukobwa yibanda ku butwari bwa Nyina mu bihe bikomeye, kandi byose akabicamo ntagushwe n'uburemere bw'abo ahubwo akabicamo yemye. Ni indirimbo ivuga uko anezezwa n'ibyo yabakoreye byose ubuzima bwabo bwose.

Ikirezi yumvikanisha ko yandika iyi ndirimbo atorohewe, kubera ko ari indirimbo 'yarandemereraga umunsi ku munsi bigeze kuri Yubile ya mama mbona ari amahirwe akomeye yo kumutura iyo mpano, biba ngombwa, ko nakwitabaza abumva ikinyarwanda neza, ngo bamfashe.'

Akomeza ati 'Nk'uko ubizi, i Kinyarwanda ndakivuga, kandi ndacyumva ariko hari amagambo amwe n'amwe atanyorohera.'

Mu kwandika iyi ndirimbo, Ikirezi yifashishije abahanzi barimo Impakanizi, Jules Sentore, Lionel Sentore na Ruti Joel bamuhuza n'umuhanga cyane mu kwandika indirimbo witwa Jean-Claude Abayisenga.

Ati 'Nabanje kwandika iyi ndirimbo mu rurimi rw'icyongereza, nanamwoherereza mu magambo make umwirondoro wa mama, n'amagambo amwe n'amwe mu Kinyarwanda nashakaga ko aza mu ndirimbo.'

'Twembi twakoreye hamwe amagambo y'indirimbo nibaza kandi nemeza ko ataka bikwiye mama wanjye. Abo bavandimwe bananyigishije uko nzavuga amagambo amwe n'amwe mu Kinyarwanda bijyanye n'uko nashakaga ko indirimbo imera.'

Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Didier Touch naho amashusho akorwa na Ndayizeye Boris hamwe na Kwizera Honore.

Ikirezi avuga ko atabona amagambo avuga neza ibigwi umubyeyi we, ubuntu agira, ubwiza bwe ndetse n'urukundo rwinshi aha buri wese. 

Ati 'Uwo ndi we niwe mbikesha. Aho ageze hose haba urugwiro, abamuzi bose bamuvuga byiza byinshi ndetse bamwe bari no muri iyi ndirimbo bamwishimira. Aho ari harangwa n'urukundo ndetse n'umunezero.'

'Ubwitange ndetse n'ubwenge bye binshishyikariza gushyiramo imbaraga mu gusenga ndetse no gutanga umunezero n'urukundo.'

Uyu mukobwa avuga ko buri wese ugifite amahirwe yo kugira umubyeyi ni 'ukubashimira ndetse tukabizihiza bakiriho bakibasha kubibona no kubyishimira.'.

Yungamo ati 'Ntabwo navugira buri wese gusa kugira umubyeyi nka mama wanjye wandwaniriye kugirango mbeho ubuzima bwiza n'ubwitange, ubutwari, ubumuntu, umuco, anyigisha n'indangagaciro.'

Ikirezi avuga ko iyi ndirimbo ari kimwe mu bintu bintu yumvaga ashaka gukorera umubyeyi we, akamwizihiza biciye mu mpano Imana yamuhaye.


Ikirezi yashyize ahagaragara indirimbo 'Rusaro Rudasumbwa' yahimbiye umubyeyi we (Nyina)


Ikirezi ashima Nyina ku bw'ubutwari bwamuranze yita ku bana be, kubana n'abandi n'ibindi


Ikirezi avuga ko yari amaze igihe atekereza gukora iyi ndiirmbo irata ubutwari bw'umubyeyi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RUSARO RUDASUMBWA' YA IKIREZI

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133603/ni-rusaro-rudasumbwa-imvano-yindirimbo-umukobwa-wa-massamba-yahimbiye-umubyeyi-we-wizihiza-133603.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)