Musanze: Umukandida yafashwe afite ibibazo n'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, bivugwa ko uwo mukandida wigenga yafatiwe mu cyumba gikorerwamo ibizamini arimo areba ibibazo n'ibisubizo by'ikizamini cya Principle Economics barimo gukora.

Uwo mukandida wigenga yarimo gukorera ibizamini mu kigo cya ESIR mu Karere ka Musanze. Amakuru avuga uwo mukandida wigenga we na bagenzi be 19 bagihawe n'umwarimu utuye mu karere ka Rubavu aho itsinda rya WhatsApp arimo bahawe icyo kizamini Saa mbiri n'iminota mirongo itanu n'itatu ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023.

Bivugwa ko ikizamini cyafatanwe uwo mukandida wigenga basanze gisa n'icyo NESA yateguye. Bivugwa kandi ko uwo mukandida wigenga warimo gukora ikizamini gisoza umwaka w'amashuri 2022/2023 yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

InyaRwanda.com twagerageje kuvugisha, Dr Murangira Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ariko ntibyadukundira ndetse n'ubutumwa bugufi twamwohereje ubwo twakoraga iyi bwari butarasubizwa.

Dr Bernard Bahati uyobora NESA yabwiye InyaRwanda ko ayo makuru bayamenye kuva ejo ariko ibijyanye n'ayo makuru bazayavugaho birambuye nyuma y'iperereza ririmo gukorwa na RIB. Yanavuze ko ibizamini birimo gukorwa nta kindi kibazo cyagaragayemo uretse uwo muntu umwe wafatiwe i Musanze.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132649/musanzeumukandida-yafashwe-afite-ibibazo-nibisubizo-byikizamini-cya-leta-132649.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)