Munezero yahawe igihembo mpuzamahanga ku bwo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihembo Munezero yahawe, yagiherewe mu Bufaransa, agihabwa kubera gutanga amahugurwa no kubera icyitegererezo urubyiruko mu bijyanye no kwikorera. Ni igihembo yashyikirijwe mumpera z'ukwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2023.

Icyo gihembo cyiswe 'Grand Prix Spécial de la formation professionnelle au Rwanda', cyaherekejwe n'amahugurwa Munezero yakoze ajyanye n'akamaro k'amahugurwamuri sosiyete, akaba yarayasoje kuwaGatanutariki 18 Kanama 2023.

Si Munezero gusa washimiwe ku bwo kugira uruhare mu kwigisha abakiri bato ibijyanye no kwikorera, ahubwo hari n'abandi benshi basanzwe banakora mu Miryango Mpuzamahanga ikomeye ku Isi barimo Ambasaderimu Muryango w'Abibumbye, ushinzwe 'Vocational training' mu bihugu bitandukanye n'abandi.

Ibi bihembo byatanzwe n'Umuryango witwaCADETFOPI ukorera mu Bufaransa, ukabausanzwe utanga ibihembo ku bikorera bafite imishinga iteza abandi imbere, ndetse ikabitanga no kubayobozi mu nzego zitezaimbere ibijyanye n'amahugurwa'Vocational training'.

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Munezero Lisa Adeline washimiwe nka rwiyemzamirimo wo mu Rwanda wafashe umwanya agahugura abakiri bato bashaka kwikorera, yavuze ko icyagendeweho mu kumushimira ni uko 'nagerageje gutanga amahugurwa yigisha urubyiruko kwikorera, bikaba byaratanze umusaruro kuri 'business' zabo'.

Uyu mukobwa witabirye irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko guhugura urubyiruko ku bijyanye no kwikorera, yabikoze kuva mu2022. Mu barenga 70 amaze guhugura, harimoabanyeshuri ba UTB -Kicukiro, ababyeyibakora ubudozi muri Muhanga, urubyiruko rushaka kwikorera rw'abadiaspora yahuguye mu gihe cy'ibyumweru bibiri, n'abandi.

Rwiyemezamirimo Adelineufite kompanyi yitwa ML Traders Ltd / ifitemo serivisi yitwa ML Business Training itanga ayo mahugurwa, yadutangarije ko nyumva yo kwegukana igikombe, atazahagarika guhugura bagenzi be, 'kuko nabonye bihindura byinshi mu mikorere'.

Munezero yagiriye inama urubyiruko rugira ubwoba bwo kwikorera, arutangariza ko kwikorera biryoshye, ati'Icyo nababwira niuko kwikorera ari ibintu byiza ubu n'ahazaza habo bagomba guhanga umurimo ariko kugira ngo batereimbere bakwiye kugira ubumenyi bubafasha kwiga isoko n'uko bikorwa kugira ngo bagire ubucuruzi bujyanye n'igihe ndetse bw'umwuga'.


Munezero Adeline yashimiwe muri ba rwiyemezamirimo batanze ubumenyi ku rubyiruko


Igikombe cyahawe umunyarwandakazi Munezero Lisa Adeline


Hashimiwe ba rwiyemezamirimo batandukanye ku Isi barimo umunyarwandakazi bahuguye urubyiruko mu bijyanye no kwikorera



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133543/munezero-yahawe-igihembo-mpuzamahanga-ku-bwo-guhugura-no-gutinyura-urubyiruko-mu-bijyanye--133543.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)