Mu magare batangiye gufungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY, Munyankindi Benoît arafunzwe n'aho perezida waryo, Murenzi Abdallah akurikiranywe adafunzwe ku byaha bishingiye ku gutonesha.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Munyankindi Benoît aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ubu dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Kimihurura.

Ati "Imikorere y'icyaha biracyari mu iperereza; ubu dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'

Yakomeje kandi avuga ko Murenzi Abdallah we akurikiranyweho kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi.

Ati 'Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY na we akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.'

Aramutse ahamwe n'iki cyaha yahanwa n'itegeko ryo kurwanya ruswa, ndetse ko uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze miliyoni 2 Frw.

Munyankindi afunzwe nyuma y'uko mu minsi ishize yashyize umugore we muri delegasiyo y'ikipe y'igihugu yari igiye gusiganwa muri Ecosse akanamushakira Visa kandi nyamara nta nshingano yari afitemo.

Gusa ntabwo yaje kubasha kugenda aho amakuru avuga ko Uwineza yangiwe gusohoka nyuma y'uko inzego zibishinzwe zabonye amakuru ko yabonye Visa mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ibi byose byamenyekanye mu ntangiriro z'uku kwezi ubwo abakinnyi babatu b'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 19, Shyaka Janvier wa Les Amis Sportif, Uwera Aline wa Bugesera Women Cycling Team na Mwamikazi Djazilla wa Ndabaga Women Team, bahagurutse mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 3 Kanama, baje kugorwa n'urugendo ubwo bari bageze ku Kibuga cy'Indege cya Heathrow mu Bwongereza aho basanze badafite uko bakomeza ngo bagere i Glasgow.

Aba bakinnyi batatu babuze ayo bacira n'ayo bamira cyane ko bari bonyine, inzara ibicira ku Kibuga cy'Indege cyane ko nta n'urupfumuye bari bafite.

Aha inzego zitandukanye zahise zibyinjiramo maze ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza, babategerwa imodoka ibakura i Londres ibajyana i Glasgow aho isiganwa ryarimo kubera.

Munyankindi Benoît arafunzwe
Murenzi Abdallah akurikiranyweho ari hanze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-magare-batangiye-gufungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)