Imvune itumye yirukanwa! Rutahizamu mushya wari uje muri Rayon Sports yamaze gusezererwa kubera imvune yazanye bigatuma atemerwa n'abatoza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imvune itumye yirukanwa! Rutahizamu mushya wari uje muri Rayon Sports yamaze gusezererwa kubera imvune yazanye bigatuma atemerwa n'abatoza

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezerera rutahizamu mushya wari umaze iminsi micye hano mu Rwanda kubera imvune yaje afite yajya akina abatoza bakabona ntakintu yabafasha.

Ikipe ya Rayon Sports mu cyumweru gishize nibwo yakiriye abakinnyi babiri barimo Mugadam Abakar Mugadam w'umunya-Sudan ndetse na Gnamien mohaye Yvan ukomoka muri Cote D'Ivoire. Aba bakinnyi baje ariko ikipe ya Rayon Sports yahisemo gusigarana Mugadam Abakar Mugadam.

Gnamien mohaye Yvan rutahizamu waje bavuga ko agiye kongera imbaraga mu busatirizi bw'ikipe ya Rayon Sports yamaze kwerekeza umuryango dore ko yaje ari mu igeragezwa. Uyu rutahizamu amakuru twamenye ni uko ngo mu myitozo amaze iminsi akora ntabwo abatoza bamwishimiye ndetse binakubitiraho imvune yaje afite.

Ku mukino Rayon Sports yakinnye na Vision FC ku munsi wejo, uyu rutahizamu yatsinze igitego mu bitego 4-1 Rayon Sports yatsinze ariko Gnamien mohaye Yvan yahise agira ikibazo cy'imvune bivugwa ko yari asanzwe ayifite yongera gutonekara.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w'umunsi wa 2 wa Shampiyona izahuramo n'ikipe ya Gorilla FC. Umukino ufungura Shampiyona Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino utari woroshye habe na Gato.



Source : https://yegob.rw/imvune-itumye-yirukanwa-rutahizamu-mushya-wari-uje-muri-rayon-sports-yamaze-gusezererwa-kubera-imvune-yazanye-bigatuma-atemerwa-nabatoza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)