"Ariko ubanza abafana ba APR FC bari bibagiwe ko umutoza Adil nta burambe afite mu gutoza" Umunyamakuru Kazungu Clever utaracanaga uwaka na Adil yasetsa abafana ba APR FC bavuze ko bashaka ko agaruka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ariko ubanza abafana ba APR FC bari bibagiwe ko umutoza Adil nta burambe afite mu gutoza' Umunyamakuru Kazungu Clever utaracanaga uwaka na Adil yasetsa abafana ba APR FC bavuze ko bashaka ko agaruka.

Umunyamakuru ukomeye wigeze kuba umuvugizi w'ikipe ya APR FC Kazungu Clever yagize icyo avuga kuri iyo kipe.

Yavuze nyuma y'uko iyi kipe ya APR FC inganyije n'ikipe yo muri Somalia, Gaadiidka FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2023 kuri Kigali Pele Stadium.

Umunyamakuru Kazungu Clever ukorera kuri RadioTV 10 yabigarutseho mu kiganiro cya 10 Sport agira icyo atangaza anagaruka ku bafana bagaragarije uburakari umutoza.

Yavuze ko mbere yo gukina umukino wo kwishyura, abafana ba APR FC bananiwe kwihangana barasakuza kuri Kigali Pele Stadium, bararirimba bavuga ko umutoza ari umu-Rayon banagaragaza ko bashaka ko Adil agaruka.

Yagize ati 'Ku Isi hose ni ko bigenda iyo abafana bitishimye barabyerekana, urugero i Burayi bazana ibyapa kuri Sitade byanditseho amagambo yo kwirukana umutoza cyangwa yo gukuraho ubuyobozi bw'ikipe runaka. Ariko ubanza abafana ba APR FC bari bibagiwe ko umutoza Adil nta burambe afite mu gutoza, cyane cyane mu mikino mpuzamahanga kuko ikipe ya APR FC ni yo kipe nkuru ikomeye yatoje bwa mbere mu mateka ye'.

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/ariko-ubanza-abafana-ba-apr-fc-bari-bibagiwe-ko-umutoza-adil-nta-burambe-afite-mu-gutoza-umunyamakuru-kazungu-clever-utaracanaga-uwaka-na-adil-yasetsa-abafana-ba-apr-fc-bavuze-ko-bashaka-ko-agaruk/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)