APR yandagaje Patriots igera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR BBC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka muri Basketball "BetPawa Playoffs" nyuma yo gutsinda Patriots BBC imikino 3-0 muri 5 bagombaga gukina, izahura na REG BBC yasezereye Espoir BBC nayo iyitsinze imikino 3-0.

Uyu munsi nibwo habaye umukino wa gatatu wa kamarampaka mu bagabo muri Betpawa Playoffs aho amakipe yageze muri 1/2 yagombaga gutanguranwa imikino 5.

REG BBC yaje gutsinda Espoir BBC umukino wa 3 amanota 96-60 ihita iba ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma, ni nyuma yo gutsinda Espoir BBC imikino 3-0.

Hahise hakurikiraho umukino wa APR BBC na Patriots BBC. APR BBC yari ifite imikino 2-0, benshi bari bategreje kureba niba isubira Patriots ikagera ku mukino wa nyuma cyangwa niba Patriots itsinda bakazakina undi mukino.

Abakinnyi ba APR bagowe cyane no gutsinda amanota 3 yaje gutakaza agace ka mbere ku manota 20 ya Patriots kuri 15 ya APR BBC.

Mu gace ka kabiri, abakinnyi ba APR BBC bari bahagaze neza mu kugarira byatumye Patriots BBC igorwa n'aka gace.

APR yari hejuru ibifashijemo n'abarimo Holland, Nshobozwabyosenumukiza na Habimana Ntore batsinze aka gace ku manota 17-7 maze bajya kuruhuka ari 32 ya APR BBC kuri 27.

Patriots BBC yagarutse mu gace ka gatatu ubona ishaka kugabanya ikinyuranyo yatsinzwe ariko amakipe yombi muri aka gace yatsinze amanota 12.

Agace ka nyuma APR BBC yahuye n'ikibazo aho Prinde Ibeh wayifashaga cyane yaje kuzuza amakosa 5 ahita asohoka mu kibuga hakibura iminota 7.

APR BBC nk'ikipe nayo yaje kuzuza amakosa habura iminota 4 n'amasegonda 35. Umukino waje gusubira irudubi ubwo hari hasigaye iminota 3 Patriots BBC nayo yaje kuzuza amakosa 5.

APR yaje kwegukana agace ka nyuma ku manota 18-13 ihita inegukana umukino ku manota 62-52. Byari bivuze ko APR BBC itanze Patriots imikino 3 muri 5 bagombaga gukina, yahise igera ku mukino wa aho izahura na REG yasezereye Espoir BBC.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yandagaje-patriots-igera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-kamarampaka-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)