Abantu baciwe intege no kumva ko umukobwa w'imyaka 17 yiciwe ku karubanda akubiswe imihini n'ibibando ndetse akaza no gutwikwa ku manywa y'ihangu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu baciwe intege no kumva ko umukobwa w'imyaka 17 yiciwe ku karubanda akubiswe imihini n'ibibando ndetse akaza no gutwikwa ku manywa y'ihangu.

Abaturage bamwe batuye mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y'Epfo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, bababajwe banatungurwa n'umwana w'umukobwa wishwe atwitswe nyuma yo gukubitwa n'ikivunge cy'abantu.

Ibi byabaye kuwa gatandatu nyuma y'uko abantu bavuze ko uwo mukobwa bamufashe afite ijerekani irimo lisansi hafi y'ahantu hahiye, bamushinja ko ari we ufite uruhare mu nkongi zimaze iminsi zibasira ingo muri Bukavu mu gace ka Panzi.

Umwe mu banyamakuru bigenga bakorera I Bukavu, Justin Kabangu, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abantu benshi bakubitishije ibibando, amabuye n'ibindi byinshi bibabaza bagakubita uyu mukobwa kugeza ataye ubwenge.

Yavuze ko yageze aho byabereye birangiye, akumva abantu bamwe bicuza urupfu rw'uyu mukobwa bishe nta kimenyetso cy'ibyo bamushinjaga.

Hamaze igihe havugwa inkuru z'inkongi mu gace ka Panzi muri Bukavu ariko ntabwo haramenyekana nyirizina ikizitera.

Abayobozi bo muri aka gace ndetse n'umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kivu y'Epfo, bamaganye iyicarubozo uyu mwana w'umukobwa yakorewe.



Source : https://yegob.rw/abantu-baciwe-intege-no-kumva-ko-umukobwa-wimyaka-17-yiciwe-ku-karubanda-akubiswe-imihini-nibibando-ndetse-akaza-no-gutwikwa-ku-manywa-yihangu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)