Va ku giti dore umurongo! Inkuru nziza ku bantu bose bakoresha umuyoboro wa MTN - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

MTN Rwanda, sosiyete yagutse y'itumanaho mu Rwanda, yatangaje ko yatangije umuyoboro wa 4G, LTE. Iri murika ryerekana intambwe ikomeye mu nganda z'itumanaho mu Rwanda, hagamijwe kuvugurura imiterere y'ikoranabuhanga, mu buryo bwihuse, buhendutse kandi bwizewe ku bantu ku giti cyabo, amasosiyete, n'ibigo by'ubucuruzi mu gihugu.

Nyuma yo kubona uruhushya ruvuguruye, MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yavuguruye umuyoboro wayo, ishyiraho 4G, LTE yongerera ubunararibonye bw'abakiriya.

Kuba MTN Rwanda yatangije ikoranabuhanga rya 4G, bigiye gushyiraho uburyo bunoze bwo gukoresha interinete mu buryo bwihuse kandi igere kuri benshi byoroshye.

Hamwe na intrinete yihuta, abayikoresha bazahabwa ubushobozi bwo kubona serivise zinoze z'itezimbere, bagire uruhare ku makuru, hamwe n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga;

Mu gihe ibigo by'ubucuruzi bizongererwa ubushobozi bwo guhanga udushya no kwagura ibikorwa byabo mu buryo bw'ikoranabuhanga, hibandwa mu gufungura andi mahirwe mashya mu bice bitandukanye by'ubuzima.

Mapula Bodibe, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, ashimira Guverinoma y'u Rwanda yagize ati: 'Turashimira Guverinoma y'u Rwanda ku nkunga idahwema gutanga, idufasha kurushaho guhuza imiyoboro yacu no guteza imbere ikoreshwa rya interineti, ntawe usigaye inyuma.

Ibi bibaye mu gihe MTN yizihiza imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda kandi ntitwabura gutekereza ku rugendo rw'inganda z'itumanaho mu Rwanda ndetse n'uko kugira icyerekezo kimwe byazanye umuyoboro w'itumanaho rigezweho mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize, uubu ikaba iri kumurika 4G n'ibindi bikorwa by'ikoranabuhanga bizaza mu gihe kizaza ku nyungu z'abanyarwanda.

Hamwe n'ikoranabuhanga rya 4G LTE, ntabwo turi gushora mu guteza imbere umuyoboro gusa, ahubwo turi kwibanda mu gushaka ibisubizo birambye mu rwego rwo kuzamura iterambere ry'u Rwanda.'



Source : https://yegob.rw/va-ku-giti-dore-umurongo-inkuru-nziza-ku-bantu-bose-bakoresha-umurongo-wa-mtn/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)