Uwayezu Jean Fidel intego yazanye ayigezeho! Rayon Sports nayo itomboye neza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yari itegereje nayo kumenye ikipe izakina nayo mu ijonjora rya kabiri none itomboye guca mu nzira nziza.

Nyuma yaho ikipe ya APR FC imenye ko izahura n'ikipe ya Gaadiidka FC yo mu gihugu cya Somalia kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports nayo nyuma yakaruhuko izahura niy'izatsinda hagati ya KAKAMEGA Home boys yo mu gihugu cya Kenya na El Hilal yo muri Libya.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu niyo ifite amahirwe menshi yo kugera mu matsinda y'imikino nyafurika kuruta ikipe ya APR FC kuko yo nikuramo Gaadiidka FC izahita ihura n'ikigugu Pyramid FC yo mu gihugu cya Egypt ariko Rayon Sports yo izakina rimwe ihite ijya mu matsinda.

 

 



Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidel-intego-yazanye-ayigezeho-rayon-sports-nayo-itomboye-neza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)