Umwe yakoze akimara kubyara! Abana 2 b'abakobwa bafite imyaka 15 bakoreye ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu nzu y'ababyeyi nyuma yo kubyara imfura zabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe yakoze akimara kubyara! Abana 2 b'abakobwa bafite imyaka 15 bakoreye ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu nzu y'ababyeyi nyuma yo kubyara imfura zabo.

Abana babiri bakoreye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu nzu y'ababyeyi iherereye mu bitaro bya Nyamata nyuma yo kubyara imfura zabo.

Aba bana bombi bafite imyaka 15 y'ubukure, umwe ni uwo mu Murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera, akaba yaragombaga gukorera ibizamini kuri site ya Rango, ariko ngo yabikoreye mu bitaro bya Nyamata aho arwariye nyuma yo kubyara abazwe ku itariki 10 Kamena 2023.

Uwa kabiri atuye mu Murenge wa Nyamata mu kagari ka Murama, akaba yarakoreye ibizamini bibiri ku ishuri, ahita afatwa n'ibise bituma ibizamini byari bisigaye ajya kubikorera mu bitaro hamwe na mugenzi we umazemo igihe arwaye.

Umugenzuzi w'Uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques agira ati: 'Uwo wa kabiri yakoreye ibizamini bibiri kuri site ya Murama ataha iwabo, ibizamini bibiri byakurikiyeho yabikoreye kwa muganga ari ku bise, icya gatanu cy'Icyongereza (ari cyo cya nyuma) yagikoze amaze kubyara'.

Ikigo gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) kivuga ko kitarakora raporo igaragaza uburyo ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe muri uyu mwaka, ariko ko abakorera ibyo bizamini mu bitaro kubera kubyara ngo baba ari bake cyane.



Source : https://yegob.rw/umwe-yakoze-akimara-kubyara-abana-2-babakobwa-bafite-imyaka-15-bakoreye-ikizamini-cya-leta-gisoza-amashuri-abanza-mu-nzu-yababyeyi-nyuma-yo-kubyara-imfura-zabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)