Umunyamakuru Uwineza Clarisse wa Radio Rwanda yarokotse impanuka ikomeye yahuye na yo, ubu amashimwe ni yose - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Uwineza Clarisse wa Radio Rwanda yarokotse impanuka ikomeye yahuye na yo, ubu amashimwe ni yose.

Ari mu kiganiro na Juli TV ni bwo hamenyekanye inkuru y'Impanuka ku munyamakuru w'ikigo cy'igihugu Cy'itangazamakuru RBA Uwineza Clarisse.

Uyu munyamakuru yavuze ko taliki 26.07.2023 yarapfuye Imana igakinga akaboko.

Abajijwe icyari kimuhitanye, Clara avuga ko icyo yabonye cyari kimeze nko kugongwa na za modoka zitwa Houwo.

Clarisse Yagize ati: 'Mu gitondo nagiye muri Douche ndanyerera nkubita umutwe ku gikuta nikubita hasi mvunika ukuboko icyakora Imana yakinze ukuboko.Icyo nibuka n'uko nashidutse ndi hasi, ariko igihe nagongaga igikuta numvaga ari nka HOWO inkubise kuko nyitinya, iyo hataba umuhererezi wange ngo antabarize baze kunyegura ahari inkuru y'Amateka yange yari kurangirira aha nkava kw'isi'.



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-uwineza-clarisse-wa-radio-rwanda-yarokotse-impanuka-ikomeye-yahuye-na-yo-ubu-amashimwe-ni-yose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)