Patrick Salvado yageze i Kigali ku nshuro ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa saba n'igice zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023.

Yitabiriye igitaramo cya Seka Live kizaba kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni ku nshuro ya kane uyu mugabo agiye gutaramira mu Rwanda. Yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n'indege yamutindije.

Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest.

Uyu mugabo w'imyaka 38 y'amavuko wakuriye mu Mujyi wa Kampala, agiye gutamira i Kigali nyuma yo gusoza ibitaramo yakoreraga mu Bwongereza.

Yatanze ibyishimo mu gitaramo gikomeye yahakoreye ku wa 11 Kamena 2023, aherekejwe n'abanyarwenya bagenzi be Alfred Kainga, Thenjiwe, Eric Omondi wo muri Kenya, Daliso Chaponda usanzwe ubarizwa mu Bwongereza n'abandi.

Ubwo yategura ibi bitaramo muri kiriya gihugu, yavuze ko kuri we ari inzozi zibaye impamo kuko yamaze igihe atekereza kuzakorera igitaramo mu Bwongereza.

Yavuze ko imyaka irindwi yari ishize akorera ibitaramo by'urwenya yise 'Africa Laughs' muri Uganda, ariko ko igihe kimwe yifuzaga kuzabikorera hanze y'iki gihugu, abonye amahirwe ahitamo kubanziriza mu Bwongereza.

Patrick yataramiye mu Mujyi wa London ku wa 11 Kamena 2023 n'aho ku wa 12 Kamena 2023 ataramira mu Mujyi wa Manchester.

Yifashishije konti ye ya Instagram, yavuze ko iki gitaramo kizaba kimwe mu bihangwa amaso na benshi muri Afurika.

Atumiwe muri Seka Live nyuma y'uko asoje biriya bitaramo. Uyu mugabo atangajwe nyuma y'umunya-Uganda, Dr. Hilary Okelo nawe utegerejwe muri Seka.

Patrick Slavador ni umunya-Uganda kavukire wakuriye ahitwa Ombokolo mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Aka gace yavukiyemo akunze kukagarukaho cyane, mu biganiro by'urwenya akorera ahantu hatandukanye. 

Yavutse ku wa 14 Gashyantare 1985. Kandi asanzwe ari umukinnyi wa filime, umushyushyarugambaga mu birori n'ibitaramo, akaba na enjeniyeri(Eng).

Muri 2009 yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa 'Multichoice Africa' ryari rigamije guteza imbere abanyarwenya.

Mu 2016 yagarukiye mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa 'World's Funniest Person competition', mu 2017 na 2018 ashyirwa mu bahataniye ibihembo 'Savannah Comic Choice Awards'.

Avuka mu muryango w'abahungu batanu n'abakobwa batatu. Ku babyeyi bari abacuruzi, Lawrence Dawa wo mu Ntara ya Koboko na Joyce Dawa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Uyu mugabo afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Makerere mu Ishami ry'itumanaho. Yigeze kuvuga ko yatangiye gutera urwenya ubwo yari mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo ayoboka inganzo.

Yakoze imirimo inyuranye. Muri Nzeri 2011 yasezeye akazi yakoraga muri MTN Uganda, mu 2011 atangira gukora kuri Radio Capital FM mu kiganiro 'Dream Breakfast- Ibi byose byagiye bituma yigwizaho igikundiro mu bihe binyuranye.


Patrick Salvador akigera ku kibuga cy'indege yakiriwe na Nkusi Arthur washinze Arthur Nation

Patrick Salvador yaganiraga na Nkusi Arthur ku rugendo rw'ibitaramo aherutse gukorera mu Bwongereza
Ibyishimo byari byose kuri Salvador ugiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya kane 

Nkusi Arthur ari kumwe na Patrick Salvador bafashe ifoto mbere yo kujya kwitegura gutembagaza abantu muri Seka Live 

Patrick Salvador yabazaga Nkusi Arthur niba abantu bamaze igihe bagura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo

 

Nkusi Arthur yabwiye Patrick Salvdor ko ariwe utahiwe gufasha Abanyarwanda guherekeza ukwezi kwa Nyakanga 

Bundandi Nice ubarizwa muri Arthur Nation yakira Patrick Salvador akigera i Kigali

 

Salvador yagaragaza akanyamuneza nyuma y'uko abanyarwanda bongeye kumushyira

Seka Live yo kuri iki Cyumweru yatumiwemo Patrick Salvador, Dr Hillary, Patrick Rusine n'abandi. Yanatumiwemo kandi Nel Ngabo

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Patrick Salvador yageraga i Kigali

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132531/patrick-salvado-yageze-i-kigali-ku-nshuro-ya-kane-yitabiriye-seka-live-amafoto-132531.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)