Nyamirambo umuriro uzaka! Hamenyekanye ikipe y'ubukombe muri Africa izacakirana na Rayon Sports kuri 'Rayon Day' - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wa gicuti wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa 'Rayon Day', ikipe ya Rayon Sports izakina na Gor Mahia FC yo muri Kenya, itegerejwe i Kigali mu kwezi gutanga.

'Rayon Day' ni umunsi uhuza abakunzi ba Murera, bakerekwa abakinnyi izakoresha mu mwaka mushya w'imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti. Ukazaba tariki 5 Kamena 2023, kuri Kigali Pele Stadium.

Gor Mahia nayo iri kwitegura umwaka wayo w'imikino aho izakina na Rayon Sports nayo yitegura gukina CAF Confederation Cup.

Zombi zigiye kongera guhurira mu wa gicuti uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuri 'Rayon Sports Day' aho ubuyobozi bwa Murera bwavuze ko uzaba kandi ari 'umunsi wo gutangaza abafatanyabikorwa bashya, imyambaro, abakinnyi n'abatoza bashya.'



Source : https://yegob.rw/nyamirambo-umuriro-uzaka-hamenyekanye-ikipe-yubukombe-muri-africa-izacakirana-na-rayon-sports-kuri-rayon-day/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)