N'imashini y'ibitego: Ibigwi by'umukinnyi wakanze abafana mu myitozo ya APR FC yatomboye muri Sudani - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman ukomoka muri Sudani umaze kunyura mu makipe 20 ni umwe mu bakinnyi bakanze abantu ubwo ikipe ya APR FC yakoraga imyitozo bwa mbere imbere y'abafana bayo.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu afite imyaka 29, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman ufite metero 1.8 z'uburebure.

Nyuma y'imyaka 2 yahise yerekeza muri Al-Merrikh nayo ikina mu cyiciro cya mbere iwabo maze ahakina umwaka umwe w'imikino muri 2016 aza kujya gukina mu ikipe ya Jeunesse Sportive Kairouanaise yakinaga muri shampiyona y'icyiciro cyambere muri Tunisia muri uwo mwaka.

Umwaka umwe ushize Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman yahise asubira iwabo muri Sudani ajya gukina muri Al Hilal Sports Club,nyuma y'imyaka 3 muri 2019 ikipe yo muri Tanzania ya Simba Sports Club yahise imusinyisha ayikinira umwaka umwe gusa.

Muri 2021 uyu mukinnyi yagiye gukina mu ikipe yo muri Algeria yitwa CS Constantine ahita akora amateka yo kuba umukinnyi wa 2 ukomoka muri Sudani ugiye gukina muri iki gihugu cya Algeria.

Naho ntabwo yigeze ahatinda kubera ko nyuma y'umwaka umwe yahise ajya gukina muri Avenir Sportif de Soliman ikina icyiciro cya mbere muri Tunisia.

Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman mu mwaka ushize w'imikino yaje gusinyishwa na Kiyovu Sports gusa ntiyamwishyura bituma aza no kuyirega muri CAF bayica amafaranga.

Kuri ubu uyu mukinnyi yakinaga mu ikipe ya Al Talaba FC yo muri Iraq,nubwo Shiboub ari gukorera imyitozo muri APR FC ariko ntabwo yari yayisinyira bitewe no kuba imikino muri Iraq itari yarangiza gukinwa ngo ubundi umwaka w'imikino yari yarasinye muri Al Talaba FC urangire yigenge.

Shiboub yakiniye ikipe ye y'igihugu ya Sudani y'abatarengeje imyaka 23 muri 2015. Nyuma yongera guhamagarwa mu y'abakuru muri 2019.

Kuwa 5 taliki 21 Nyakanga ubwo abafana bajyaga kureba imyitozo y'ikipe yabo ya APR FC bamwe bavuyeyo bikanze bitewe n'imbaraga ndetse n'ubuhanga bw'uyu mukinnyi Shiboub nubwo mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru ntaho amara kabiri.



Source : https://yegob.rw/nimashini-yibitego-ibigwi-byumukinnyi-wakanze-abafana-mu-myitozo-ya-apr-fc-yatomboye-muri-sudani/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)