Ngororero: Umugabo akurikiranweho gutera icyuma umugore we amusanze kwa sebukwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023, nibwo Hakundukize Jean Damascene wo mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Bwira mu kagari ka Kabarondo, yafunzwe akekwaho kwica umugore basezeranye amuteye icyuma.

Hakundukize n'umugore we witwa Muhayimpundu Angelique, basezeranye imbere y'Imana kubana akaramata nk'umugore n'umugabo.

Gusa Angelique yari yarahukanye yaragiye iwabo, umugabo ari naho yamusanze amutera icyuma arapfa.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y'uko ushyingurwa.

Hakundukize nyuma yo gufatwa kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba.



Source : https://yegob.rw/ngororero-umugabo-akurikiranweho-gutera-icyuma-umugore-we-amusanze-kwa-sebukwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)