La Fouine yataramiye ibihumbi by'abantu i Buk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino uzaba kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 mu mikino y'igikombe cy'Afurika cy'Abagore muri Basketball kiri kubera mu Rwanda. 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, uyu mugabo yasohoye amashusho yemeza ko azaba ari mu Rwanda guhera kuri iki Cyumweru.

Agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo gutanga ibyishimo mu 2022.

Mbere yo kugera mu Mujyi wa Kigali, uyu mugabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, yataramiye mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RD) nyuma y'igitaramo yahakorewe ku wa Gatanu.

Yasohoye amashusho amugaragaza imbere y'ibihumbi by'abantu bitabiriye iki gitaramo. Anagaragaza amashusho ye atemberera mu bice bitandukanye by'iki gihugu.

Uyu mugabo yari amaze imyaka umunani adataramira muri iki gihugu, kuko yaherukaga gutanga ibyishimo mu Mujyi wa Kinshasa ahitwa Théâtre de Verdure.

Yaririmbiye mu Mujyi wa Bukavu binyuze mu iserukiramuco ryubakiye mudiho wa Rap riri kuba ku nshuro ya kabiri. Yarihuriyemo n'abandi bahanzi nka Capita Amon, Black Firi, Eln Black, Oga Chac, Jeffrey n'abandi.

La Fouine ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Bufaransa bufite, umuraperi udashidikanwaho na benshi mu gisekuru gishya cy'umuziki w'iki gihugu.

Yabonye izuba ku wa 25 Ukuboza 1981, yujuje imyaka 40 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Trappes mu Bufaransa, areshya na 1.98 m. Avuka kuri Ahmed Mouhid na Fatima Mouhid, afite umwana umwe witwa Fatima Mouhid.

Uyu mugabo yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ma Meilleure' yo mu 2013, 'Quand je Patriai', 'Va Bene' yo mu 2014 n'izindi. Indirimbo ze zirebwa n'umubare munini ku Isi, ndetse yakoranye n'abahanzi bakomeye ku Isi.

Mu 2011 yegukanye igihembo cya MTV Europe Music Awards. Afite abavandimwe batandatu bavukana ku babyeyi bafite inkomoko mu Bufaransa no muri Marocco. Inyandiko ziri kuri internet zivuga ko La Fouine ubwo yari afite imyaka 15 y'amavuko, yavuye mu ishuri atangira umuziki.

Ubwo yari afite imyaka 37 y'amauko, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko atunze miliyoni 8 z'amadorali. Bivugwa ko aya mafaranga yayakuye mu muziki no mu bundi bushabitsi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132542/la-fouine-yataramiye-ibihumbi-byabantu-i-bukavu-mbere-yo-kugera-i-kigali-132542.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)