Kibeho: Umugore arakekwaho kwica umwana w'imyaka 12 amuziza ibishyimbo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho haravugwa inkuru y'umugore witwa Mukeshimana Julienne watawe muri yombi akekwaho kwica umwana w'umuturanyi we witwa Ndayisenga Claude w'imyaka 12 amushinja kumwiba ibishyimbo.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, bibera mu Mudugudu wa Kibayi mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Kibeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodis yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yakubise inkoni uyu mwana kugeza apfuye nyuma y'uko ahawe amakuru y'uko ari we ushobora kuba yamwibye ibiro icumi by'ibishyimbo.



Source : https://yegob.rw/kibeho-umugore-arakekwaho-kwica-umwana-wimyaka-12-amuziza-ibishyimbo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)