Imvura igwira igihe kandi ngo nta mvura igwa ntihite: Paris Saint-Germain yabonye umusimbura wa kabuhariwe wabirukanyije imisozi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze kumvikana n' umukinnyi uturuka mu Bufaransa,Ousmane Dembele wakiniraga FC Barcelona ugomba gusimbura Kylian Mbappe uzajyana n'iyi mpeshyi.

Mu munsi yashize nibwo Ousmane Dembele ukina asatira anyura ku mpande yavuzwe cyane ko bishoboka ko yakwerekeza muri Paris Saint-Germain nyuma y'uko iyi kipe imenye ko Mbappe atazongera amasezerano none kuri ubu bigeze kuri 97% ngo umukinnyi iyi kipe imwegukane.

Ikipe ya FC Barcelona nayo yamaze kubona ibaruwa iyimenyeshya ibijyanye n'uyu mukinnyi byose ndetse yewe ntabwo Ousmane Dembele arikumwe n'abandi bakinnyi bari bwerekeze Las Vegas aho iyi kipe biteganyijwe ko izakinira umukino wa nyuma wa gishuti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Paris Saint-Germain irasabwa gusinyisha Dembele bitarenze ku munsi w'ejo bitewe nuko mu masezerano y'umwaka umwe asigaranye muri FC Barcelona avuga ko ikipe izashaka kumugura bitarenze tariki 1 Kanama izatanga miliyoni 50 z'amayero naho nyuma yaho bikaba miliyoni 100 z'amayero.

Ousmane Dembele biteganyijwe ko ari businye amasezerano y'imyaka 5 ubundi agahita aba umusimbura wa mugenzi we bakinana mu ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa.



Source : https://yegob.rw/imvura-igwira-igihe-kandi-ngo-nta-mvura-igwa-ntihite-paris-saint-germain-yabonye-umusimbura-wa-kabuhariwe-wabirukanyije-imisozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)