Burya koko akabi gasekwa nk'akeza! Inkuru iteye agahinda kuri wa mugabo washatse kwesa agahigo ko kurira amasaha menshi ku isi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya Nigeria wari watangiye kwesa agahigo ko kurira amasaha menshi ku isi yahuye n'uruva gusenya.

Umugabo witwa Tembu Ebere ukomoka muri Nigeria wari wiyemeje kumara amasaha menshi ari kuririra kugirango yandikwe muri Guness Word Record gusa byarangiye ahuye n'ibibazo by'ubuzima.

Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC y'Abongereza ko ibyo kurira yabaye abishyize kuruhande kubera ko yatangiye guhura n'ibibazo by'ubuzima dore ko yaratangiye kubara umutwe ndetse no kubyimba mu maso.

Uyu mugabo ubwo yarari kurira yaje guhuma amaso mu gihe cy'iminota 45 yose, gusa yanze kuva ku izima avuga ko gahunda yo kurira ikomeje.



Source : https://yegob.rw/burya-koko-akabi-gasekwa-nkakeza-inkuru-iteye-agahinda-kuri-wa-mugabo-washatse-kwesa-agahigo-ko-kurira-amasaha-menshi-ku-isi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)