Bidasubirwaho hamenyekanye ikipe igiye gukina umukino wa gishuti na Rayon Sports mu cyumweru gitaha - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bidasubirwaho hamenyekanye ikipe igiye gukina umukino wa gishuti na Rayon Sports mu cyumweru gitaha

Ikipe ya Rayon Sports nyuma y'igihe bivugwa ko izakina imikino ya gishuti, hamenyekanye ikipe bizakina umukino wa mbere.

Tariki 5 Kanama 2023, ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze igihe burimo gutegura Rayon Day umunsi abakunzi ba Rayon Sports bita uwigikundiro. Ibi birori ubona ko birimo gutegurwa neza ariko bigomba kubanzirizwa n'umukino wa gishuti.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu cyumweru gitaha tariki 2 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gishuti n'ikipe ya Gorilla FC uzaba ari umukino wo kumenyereza abakinnyi bashya.

Ikipe ya Gorilla FC isanzwe ifitanye imikoranire ya hafi na Rayon Sports bijyanye ni uko abayobozi ba Gorilla bigeze kuba muri Rayon Sports cyane ndetse banakoramo ibintu bikomeye.

 



Source : https://yegob.rw/bidasubirwaho-hamenyekanye-ikipe-igiye-gukina-umukino-wa-gishuti-na-rayon-sports-mu-cyumweru-gitaha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)