Abinginzi mu nguni 4, nta maturo yatanzwe, 20... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Miracle Gospel Harvest' cyangwa se 'Igiterane cy'Ibitangaza n'Umusaruro' ni yo gahunda yavanye Ev. Dana Morey muri Amerika, akora urugendo rw'amasaha arenga 18 mu ndege, aza mu Rwanda kubwira abaturarwanda inkuru nziza ya Yesu Kristo.

Ibi biterane byateguwe na Ev. Dana Morey abinyujije muri A Light to the Nations Africa Ministries iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusime, byabereye mu Ntara y'Iburasirazuba mu Turere tubiri. Mbere y'uko ibi biterane biba, hakozwe ibikorwa binyuranye byo gufasha abaturage.

Igiterane cya mbere cyabaye kuwa 07-09 Nyakanga 2023, kibera i Rukomo mu Karere ka Nyagatare, kitabirwa mu buryo bukomeye. Imibare ya A Light to the Nations (aLn) igaragaza ko buri munsi hitabiraga abantu ibihumbi 60, mu minsi itatu hitabiriye ibihumbi 120.

Igiterane cya kabiri cyabaye kuwa 14-16 Nyakanga 2023, kibera i Nyamata kuri Stade ya Bugesera mu Karere ka Bugesera. Iki giterane cyanditse amateka atazibagirana, yo kuba icya mbere kitabiriwe ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Bugesera.

Buri munsi mbere y'uko igiterane kiba, habanzaga kuba Seminari y'Abizera aho abakritso baturutse mu materero atandukanye baganirizwaga amagambo y'Imana na Dana Morey. Ni gahunda nayo yitabiriwe cyane dore ko nk'i Nyamata urusengero rwa Revival Palace Church rwuzuye, abandi bicara mu mahema nayo aruzura.

InyaRwanda yegeranyije udushya twaranze iki giterane ndetse n'ibindi byabereye inyuma y'amarido bitabonywe na benshi. Kuva i Nyagatare kugera i Bugesera, hose twari duhari dukurikirana imigendekere y'ibi biterane. Mu ncamake, ibi biterane bisize umusaruro ukomeye mu Ntara y'Iburasirazuba mu duce twabereyemo iki giterane.

Ibyo twabonye mu giterane cya Dana Morey

Abanyamasengesho muri buri Nguni y'ahabereye igiterane

Igiterane cya Dana Morey cyari cyuzuye Ubumana. Cyaranzwe n'ibihe bikomeye mu kuramya Imana ndetse n'ijambo ry'Imana, ariko amakuru ushobora kuba utaramenye ni uko cyari kirinzwe cyane mu buryo bw'Umwuka. Inguni enye zose zari zirimo abanyamasengesho n'abinginzi babaga barimo gusenga Imana kuva iki giterane gitangiye kugeza gisojwe.

Ntabwo cyari kirinzwe mu buryo bw'Umwuka gusa, ahubwo cyari kinarinzwe n'Ingabo z'u Rwanda ndetse na Polisi aho wabonaga bahihibikanira ko buri muturage wese atekana. Nk'i Rukomo hari abapolisi benshi na cyane ko hari ibihumbi bitabarika by'abaturarwanda bari banyotewe no kumva amagambo y'Imana anyura mu mukozi wayo Dana Morey.

Uretse abanyasengesho babaga bagose ahari kubera igiterane hagamijwe kwirukana imbarga z'umwijima, na mbere y'uko igiterane kiba habanzaga kugabwa igitero ku ngabo za satani. Ibi byakorwaga binyuze mu mutambagiro w'amasengesho wakorwaga n'abakozi b'Imana bo mu matorero anyuranye, bagakawukorera ahari buze kubera igiterane ndetse mu mihanda ihegereye.

Yabwirije Yesu ntiyavuga na rimwe ku ruganda rwe rukomeye ku Isi


Dana Morey, hamwe n'abavandimwe be, bafite uruganda rukomeye rwa Morey Corporation, rukora ibikoresho bya elegitoroniki ruherereye muri Amerika. Ni uruganda rwinjiza amamiliyoni, inyungu ivuyemo akayikoresha mu kogeza izina rya Yesu Kristo hirya no hino ku Isi.

Ubwo yari mu Rwanda, nta n'inshuri n'imwe yavuze kuri uru ruganda, ngo abikore mu rwego rwo kwikomanga ma gatuza ko ari umwe mu bakomeye ku isi. Kwivuga ibigwi si yo ntego ye, ahubwo yifuza kubona Isi yose yubaha Imana kandi abarushye bakabona amahoro.

Benshi iyo babwiriza, bacomekamo imirimo itangaje Yesu yabakoreye, ariko wasesengura neza ukumva barashaka kwitaka. Si ko byagenze kuri Dana Morey kuko mu biterane bye byose yabwirije ku mugabo Yesu Kristo, abwira abanyarwanda uburyo izina rya Yesu rihambaye cyane.

Yavuze ko abatuye Isi bajya bibeshya ko bakomeye, ariko mu kanya gato bakibagirana. Kuri we, nta muntu ukomeye ku Isi ubaho. Yumvikanishije ubuhangange bw'izina Yesu, avuga ko amaze imyaka irenga 2000 ari icyamamare ku Isi hose, kandi ni ko bizahora iteka ryose.

Yababwiye ko nubwo Yesu akomeye gutyo, mu kuvuka kwe n'iminsi yose yamaze ku Isi, yicishije bugufi cyane, yihuza n'abakene n'abatindi, mu gihe abanyamadini bo bamwanze ntibamwemera. Mu gutangara cyane, Dana Morey ati 'Uyu Yesu ni nde?'.

Ibitangaza byarakoretse


Dana Morey yasengeye abarwayi barwaye indwara zitandukanye, benshi batanga ubuhamya ko bakize. Iyo yabaga arimo kubwiriza, yasabaga abitabiriye kugira kwizera kuko ari rwo rufunguzo rw'igitangaza. Abizeye batahanye ibitangaza, bataha bahimbaza Imana yo mu Ijuru.

Abapasiteri boherereje Dana Morey abarwayi

Ni inkuru yatangaje abayumvise kumva hari abapasiteri kandi bakomeye mu Rwanda boherereje Dana Morey abarwayi kugira ngo abasengere. 'Ino ndwara y'amaguru igendanye n'amatako, uyu mwaka ni uwa munani.'Umukecuru w'i Huye wagenderaga ku mbago.

Yitabiriye igiterane cy'i Bugesera arasengerwa arakira. Uwo mukecuru ni we wahishuye ko yari agiye gusengera kwa Bishop Bosco (ntiyasobanuye neza uwo ari we), ariko uyu mupasiteri amubwira ko agiye i Bugesera bamusengera agakira. Ni gutyo yahise yanzura kujya i Nyamata, ataha yigenza adafite imbago yari amaze imyaka 8 yitwaza.

Hatanzwe moto 24 n'inka 2, inyinshi zihabwa abavugabutumwa


Ni ubwa mbere mu Rwanda habereye igiterane cyatanzwemo impano zitangaje zirimo moto n'inka. Dana Morey yatanze impano z'agatangaza ku bavugabutumwa, ibidakunze kubaho. Muri buri karere yakoreyemo igiterane, yahatanze moto 10 ku bavugabutumwa bahuguriwe umurimo w'ivugabutumwa ryo ku nzu ku yindi.

Hatangajwe ko bo bavugabutumwa bazashishikariza abaturage kuba mu buzima buzira ibiyobyabwenge, bakabigisha inyungu ziri mu kwakira agakiza. Igishimishije ni uko izi moto zatanzwe hatagendewe ku idini iryo ari ryo ryose, ahubwo zahawe abaturuka mu matorero atandukanye kandi nabo babanje guhugurwa.

Mu giterane cy'i Nyagatare hatanzwe indi moto imwe muri tombora yegukanywe n'uwari usanzwe ari umuhinzi. Muri Bugesera, hatombowe moto 2. Hahawe umwihariko na cyane ko ari bwa mbere hari habereye igiterane cya Dana Morey, byongeye akaba ari ho hari icyicaro gikuru cy'umuryango A Light to the Nations washinzwe ndetse uyoborwa na Dana Morey.

Moto ya 24 yatanzwe binyuze mu irushanwa ry'abanyonzi ryabereye mu Karere ka Bugesera. Hakizimana Eric usanzwe ari umunyonzi mu Karere ka Bugesera niwe wegukanye moto mu isiganwa ry'abanyonzi hagamijwe kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge. 15 bahize abandi bahawe ibihembo birimo na Bibiliya.

Izindi mpano zatanzwe muri iki giterane ni inka ebyiri aho imwe yatangiwe i Rukomo, indi itangirwa i Nyamata. Hatanzwe kandi televiziyo nshya, firigo, telephone, amagare abiri, n'ibindi. 'Nanezerewe cyane, nari mfite ibyiringiro kuko nari narabisengeye.' Nishimwe Simon w'imyaka 42, umwe mu batomboye moto ubwo yaganiraga na inyaRwanda.

Nta maturo yigeze atangwa

Bikunze kuvugwa ko Abapasiteri bakunda amafaranga, ubwo uhite wumva amaturo. Dana Morey we arihariye dore ko mu minsi 6 igiterane cye cyamaze mu Turere tubiri, nta na hamwe yigeze aturisha. Iyo aba nka ba bandi tutavuze amazina, bari gukusanya amaturo abarizwa muri za miliyari ukurikije ubwinshi bw'abitabiriye.

Byonyine n'iyo Dana Morey avuga ko kujya muri tombora ye yatanzwemo moto n'ibindi, bisaba kwishyura amafaranga runaka, yari kubona amafaranga atabarika. Ariko kuko ibiterane bye atari ubucuruzi, kujya muri tombora byari ubuntu ndetse nta n'amaturo yigeze asaba. 

N'ikimenyenyi hari umwana w'imyaka nka 12 watomboye filigo, ibintu byatangaje benshi. Amakuru twatohoje ni uko hari na kompanyi yigeze gushaka gutanga moto zose zizakoreshwa igasaba ko yamamazwa mu giterane nk'umuterankunga, bayisubiza ko biyemeje kwamamaza Yesu wenyine.

Ubwo umunyamakuru yagiraga amatsiko yo kumenya impamvu hadatangwa amaturo mu biterane bya Dana Morey, umwe mu bagera byoroshye kuri Dana Morey yavuze ko basanze atari byiza kwaka amaturo abantu baje kwakira agakiza badasanzwe ari abakristo. 

Yasobanuye ko muri ibi biterane, intego yabo ari ukugeza ubutumwa bwiza ku bataramenya Yesu. Niyo mpamvu badatursha, gusa muri Semineri y'Abapasiteri n'abakristo bakuru mu gakiza, bakira amaturo na cyane biba ari amateraniro asanzwe. 

Gusa ayo maturo nayo ntabwo ahabwa Dana Morey ngo ayajyane muri Amerika, ahubwo ahabwa itsinda ry'abanyamadini mu gace rukana kabereyemo igiterane bakayifashisha mu myiteguro. Ahubwo iyogezabutumwa rishyigikirwa n'inyunyu ivuye muri kompanyi y'ubucuruzi kuko yasobanukiwe neza ko gutanga bihesha umugisha kurusha guhabwa.

Yaguze agatike ka 200 Frw yegukana Moto nshya

Tukiri kuri tombora reka tuvuge inkuru itangaje yabereye inyuma y'amarido. Gutombora muri iki giterane byasabaga kuba wahageze kare kuko amatika yatangwaga kuva saa Sita z'amanywa kugeza saa munani ari nayo saha igiterane cyatangiriragaho kigasozwa saa kumi n'ebyiri.

Amakuru twakuruye ni uko umugabo witwa Nishimwe Simon watomboye moto, yageze mu giterane yakererewe, asanga amatike yarangije gutangwa. Mugenzi we wahageze mbere wahawe itike, yabonye arimo kuyishaka cyane, amubwira ko amuhaye 200Frw yamwihera ako yafashe na cyane ko icyizere kiba ari gike cyane cyo gutombora ukurikira abantu uruvunganzoka baba Bihari.

Yaremeye amuha amafaranga yari amusabye. Byarangiye Nishimwe asekewe n'amahirwe yegukana moto atyo. Wa muntu wa mbere, yabaye nka Esawu wariganyijwe umugisha we na Yakobo (Itangiriro 27). Amaze guhabwa moto, yabwiye inyaRwanda yari yarayisengeye, ati 'Nanezerewe cyane, nari mfite ibyiringiro kuko nari narabisengeye.'

Ubufatanye buhambaye bw'abanyamadini

Biragora cyane guhuza abanyamadini bose mu gikorwa runaka atari Leta ibigizemo uruhare. Mu biterane bya Dana Morey, abanyamadini baciye bugufi, bubaha amavuta ye, basenyera umugozi umwe kuva kuri ADEPR kugera ku itorero rivutse ejo. Byari binejeje cyane kubona ubu bumwe bw'amatorero ya Gikristo, ibyo wakwita imbonekarimwe m Rwanda.

Meya wa Bugesera Mutabazi Richard yaratunguranye arabwiriza


Byakugora kubona undi mu Meya uzi Bibiliya mu mutwe kandi akamenya kuyisobanurira neza abantu nk'uko byakozwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard. Umunyamakuru wa Paradise.rw we yanditse ko Meya Mutabazi 'akwiriye kuba Bishop kuko hari abapasiteri benshi arusha kubwiriza'.

Ubwo yatangizaga iki giterane, Meya Mutabazi yashimye umuryango wa 'A Light to the Nations' ku bwo gutegura iki giterane kubera 'umurimo ukomeye bakorera mu karere kacu'. Ndetse, anashima abafatanyabikorwa b'uyu muryango. Ati "Imana ibahe umugisha."

Yifashishije amagambo aboneka mu Imigani 18: 19 hagira hati 'Umuntu ubabajwe n'uwo bava inda imwe, Kumugorora biraruhije biruta guhindura umurwa ukomeye, Kandi intonganya zabo zimeze nk'ibyuma byugariye ibihome.'

Yasabye abatuye aka Karere gukura amaboko mu mifuka bagakora. Yisunze Bibiliya yasomye amagambo aboneka muri Zaburi 128:2 hagira hati 'Kuko uzatungwa n'imirimo y'amaboko yawe, Uzajya wishima, uzahirwa.'

Yabwiye abanya-Bugesera ko 'Imana iratwifuriza kugira amahoro mu ngo n'umutekano.' Yifashishije amagambo aboneka muri Zaburi 122:7, ati 'Amahoro abe imbere y'inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.'

Hari abaguye igihumure kubera ubwitabire bwinshi

Ubwitabire bwari butangaje mu giterane cy'ibitangaza. Muri Nyagatare, abitabiriye bose hamwe bararenga ibihumbi 120 mu minsi itatu. Muri Bugesera naho byari bitangaje ko kuko igiterane cyaho ni cyo cya mbere cyari kitabiriwe bitangaje muri ako karere.

Kubera abantu benshi cyane, hari ubaguye igihumure bihutanwa kwa muganga, bitabwaho barakira. Pastor Rugambwa Emmauel wari Chairma w'iki giterane, ati 'Ku munsi wa mbere ni bwo habayemo kubyinaga, hagira bamwe bagwa igihumure, ariko uyu munsi nya kbazo cyabaye. Ubu bwitabire ni ubwa mbere mu Karere ka Bugesera, nta n'ahandi hantu ndigera mbubona'.

Dana Morey yaserutse muri Made in Rwanda


Umuvugabutumwa Dana Morey yagaragaje cyane gukunda u Rwanda kugera aho yishimira kubwiriza yambaye imyenda yakorewe mu Rwanda, afata nk'igihugu cye cya kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yanahishuye ko ari kuhashaka ikibanza kugira go ahature.

Abapfumu baroze igiterane ngo ntikibe baraneshwa

Pastor Dr Ian Tumusime, uyobora aLn muri Afrika, yahishuye ko hari imyuka mibi ihora irwanya ibiterane bategura. Yavuze ko hari abapfumu n'abarozi bakoze iyo bwabaga ngo bice igiterane cya Bugesera na Nyagatare, ariko imbaraga z'Imana zirabaganza.

Gisubizo Ministry yaratunguranye 

Muri ibi biterane by'ibitangaza n'umusaruro haririmbye abahanzi nka Rose Muhando, Theo Bosebabireba, Pastor Kayiranga Innocent na Stella Manishimwe. Haririmbye amatsinda menshi arimo Gisubizo Ministries yatunguranye cyane kuko hari hatangajwe ko hazaba hari Healing Worship Ministry.

Nubwo Gisubizo yanyuze bikomeye abitabiriye, ariko inyuma y'amarido yaranenzwe ku bijyanye no kwica gahunda kuko inshuro ebyiri zose yahageze yakererewe. Ku munsi wa nyuma ho, bamwe mu baririmbyi bayo bahageze bakerewe cyane, aho bagenzi babo bari bamaze kuririmba indirimbo imwe. Bahise babasanga ku ruhimbi barafatanya.

Rose Muhando yaciriye bugufi Theo Bosebabireba


Yego bombi ni ibyamamare mu Karere ndetse bakaba bakunze guhurira mu biterane byinshi, ariko si kenshi umuhanzi acira bugufi mugenzi we akaririmba indirimbo ye, nk'uko Rose Muhando yabigaragaje i Nyagatare, akaririmba indirimbo ya Theo Bosebabireba, kandi akaririmba mu Kinyarwanda, benshi bagatangara. Byerekanye ubumwe bukenewe mu bahanzi bose.

Imbaraga z'itangazamakuru zarubashywe

Abateguye ibi biterane, basobanukiwe neza imbaraga z'itangazamakuru dore ko igitangazamakuru cyo mu Rwanda cyaba kitaranditse cyangwa ngo kivuge kuri iki giterane cyaba cyari muri konji. Kuva kuri RTV, Tv1, Tv10, ukanyarukira ku InyaRwanda, n'ahandi henshi, bagarutse kuri iki giterane mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibyuma byakoreshejwe byavuye hanze y'u Rwanda

Yego ibiterane bya Dana Morey byasize bihinduye ubuzima bwa benshi yaba abatomboye, ama Hoteli yacumbikiye abashyitsi, abahanzi baririmbye, abaturange batishoboye bubakiwe inzu n'ibindi, ariko hari indi nkuru ushobora kuba utari uzi y'uko ibyuma byakoreshejwe byaturutse hanze y'u Rwanda, bivuze ko ayo mafaranga nayo yari gusigara mu Rwanda.

Isomo ririmo ni uko abashoramari bo mu Rwanda bakwiriye guhumuka bagashora ifaranga ryabo mu bintu bitandukanye, birimo n'ibyuma kuko ibijyanye n'umuziki muri rusange ndetse n'iyogezabutumwa biri gutera imbere cyane mu gihugu.

Ibi byuma byakoreshejwe muri ibi biterane byaturutse muri Tanzania nyuma y'uko mu Rwanda hari habuze ibishobora guhaza Dana Morey. Ni ibyuma bihenze cyane byazanwe n'amakamyo abiri, yamaze ibyumweru 3 mu Rwanda abirindiriye ngo abisubizeyo.

Pastor Dr Ian Tumusime, Umuyobozi Mukuru wa A Light to the Nations muri Afrika, yanyujije kuri Facebook, ubutumwa bw'ishimwe riri mu mutima we. Yashimiye byimazeyo abagize aLn, Abapasitori ba Bugesera na Nyagatare ku bw'ubufatanye bagaragaje.

Yashimiye abikuye ku mutima ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda; inzego z'umutekano n'abikorera ku giti cyabo, 'kubera ubufasha n'Imikoranire myiza'. Yavuze ko iyo itorero rishyize hamwe kugira ngo rigire uruhare mu gukemura ibibazo mu baturage bacu, 'tubona Imana'.

Ati 'Ndashimira Ev. Dana Morey n'umugore we Karman Morey, Visi Perezida wacu (aLn) Terry Simpson hamwe n'umuvandimwe wacu Pasiteri Adam Barr n'itsinda ryawe, ku bikorwa bidasanzwe byakozwe muri ibi byumweru bibiri bishize.

Ntiyari no kwibagurwa umufasha we wahagararanye mu gihe cy'ibigeragezo by'umuryango kandi 'antera inkunga yo gukomeza kugenda'. Arakomeza ati 'Ndashimira buri mushumba n'abayobozi b'amashami mu biterane byacu bya nyuma!'

'Icya nyuma ariko rwose ntabwo ari gito, ndashimira itorero ry'umuryango wa Revival Palace, Bugesera kuba ryakiriye inama ya Bold Faith i Bugesera (Semineri y'Abizera). Uwiteka yakoze ibitangaza byinshi akiza abantu benshi'.

Yasoje asaba inkunga yo gukomeza gusengera ububyutse muri Afrika n'ubumwe bw'itorero muri Afrika. Ati 'Imana ihe umugisha u Rwanda. Imana ihe umugisha Afurika kandi Imana ihe umugisha isi hamwe no gusobanukirwa ukuri kw'Imana".


Pastor Dr Ian yashimye Imana yabigaragarije


Dr. Dana Morey n'umufasha we batashye bafite ibyishimo bisendereye umutima

Hakizimana ubwo yari amaze guhabwa moto yegukanye mu isiganwa ry'abanyonzi

Dana Morey yakoreye ibiterane by'amateka mu Burasirazuba bw'u Rwanda


Meya Mutabazi yarabwirije benshi barafashwa mu buryo bukomeye


Abitabiriye ibi biterane bahembuwe n'Imana binyuze mu Ijambo ryayo ndetse no mu ndirimbo


AMAFOTO: Ngabo Serge - inyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132154/abinginzi-mu-nguni-4-nta-maturo-yatanzwe-200frw-yamuhesheje-moto-inyuma-yamarido-kwa-dana--132154.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)