FERWAFA n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ni bwo hashyizweho umuko ku masezerano y'ubufatanye n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu bafite ubumuga, ishyirahamwe risanzwe riba muri NPC.

Aya masezerano akubiyemo ingingo zitandukanye, zigamije guteza imbere umupira w'amaguru w'abafite ubumuga.

Aya masezerano azafasha Amputee Football kumenywa n'abantu benshi by'umwihariko abazi umupira w'amaguru usanzwe kuko hari igihe uzajya werekanwa mu gice cya mbere cy'umukino wa shampiyona.

Bamwe mu bakinnyi basanzwe b'ikipe y'igihugu 'Amavubi' bazaba ishusho y'uyu mukino aho bazajya bifata utuvidewo tujye tujya ku mbugankoranyambaga z'aya mashyirahamwe.

Muri aya masezerano kandi, FERWAFA izajya ifasha mu mahugurwa y'abatoza b'umukino wa Amputee Football, ndetse n'ubufatanye mu gushaka abakinnyi bakina uyu mu kino mu bice bitandukanye by'igihugu.

Umukino wa Amputee Football wagezemu Rwanda mu 2015, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bikomeye muri aka karere, dore ko rufite n'igikombe cya CECAFA rwavanye muri Tanzania mu 2019.

Rugwiro Odace umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu bafite ubumuga asinya amasezerano 


Marcel Matiku umuyobozi wa FERWAFA w'agateganyo ashyira umukono ku masezerano





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130093/ferwafa-nishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-bafite-ubumuga-basinyanye-amazererano-yubufata-130093.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)