Bariye karungu: Abafana ba Manchester United baramushinja kubatsindisha - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsindwa na Man City ibitego 2-1, abafana ba Man United bakomeje kwikoma umwe mu bakinnyi b'iyi kipe bamushinja kubatsindisha ndetse banifuza ko yasimbuzwa undi.

Ni mu butumwa buri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n'abafana b'iyi kipe bashinja umunyezamo David De Gea kubatsindisha bigatuma mucyeba wabo abatwara igikombe cya FA Cup.

Abafana b'iyi kipe mu mujinya ugaragarira mu magambo bari kwandika, ntibiyumvisha uburyo umupira wamucitse ukavamo igitego cya 2, ndetse bamwe bifuza ko yasimbuzwa undi mu mwaka utaha w'imikino.

Umutoza w'iyi kipe Erik Ten Hag yabajijwe ku myitwarire y'uyu munyezamu we muri uyu mukino atangaza ko batsinda ndetse bakanatsindwa nk'ikipe, bityo ko badakwiye kwitana ba mwana abubwo bagakosora ibitagenda neza.



Source : https://yegob.rw/bariye-karungu-abafana-ba-manchester-united-baramushinja-kubatsindisha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)