Zizou yasobanuye album ya kabiri yahurijeho a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Atangaje ibi nyuma y'uko ku wa 6 Gicurasi 2023, ashyize hanze indirimbo ya mbere kuri iyi album yise 'Nkomeza' yaririmbwe na King James. 'Doxa' ni ijambo ryo mu kigereki (Greek) risobanura 'Glory' cyangwa se icyubahiro cy'Imana'.

Zizou yabwiye InyaRwanda ko ubusobanura bw'iri jambo bwumvikanisha ubutumwa buzaba bukubiye mu ndirimbo zigize iyi album ye izaba iriho indirimbo 7.  Ni album avuga ko yihariye kuko igizwe n'ibice bibiri by'indirimbo banditse.

Ati 'Indirimbo ziriho zigabanyijemo ibice bibiri; igice cya mbere n'icyo kuramya no guhimbaza Imana, igice cya kabiri n'indirimbo zikomeza abantu cyangwa se zibatera imbaraga zo gusingira ejo hazaza mu buzima bwa buri munsi.'

Mu mashusho y'indirimbo ya mbere basohoye bise 'Komeza' hagaragaramo Producer Junior Multisystem wanyuze mu bihe bikomeye kubera uburwayi.

Zizou avuga ko iyi ari imwe mu mpamvu yatumye bamwifashisha muri iyi ndirimbo mu kugaragaza ko Imana ibana nawe mu bihe bibi n'ibyiza.

Akomeza ati 'Impamvu twifashishije Junior ni mu buryo bwo kugirango ubutumwa burusheho kumvikana. Kuko Junior mu by'ukuri ni umuvandimwe wacu, tuzi uburyo ubuzima yisanzemo, busaba gukomezwa n'Imana.'

Zizou avuga ko bitewe n'indirimbo zigize iyi album yahisemo ko bazajya basohora indirimbo hanyuma bagaha abantu umwanya wo kuyumva igihe kugirango bumve neza ubutumwa buyigize.

Ati 'Ni album igomba kujya isohoka buri ndirimbo iriho igahabwa umwanya wo gusobanurira abantu ubutumwa igamije, ntabwo ari uguhita isohoka yose.'

Uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo, avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere azashyira hanze indi ndirimbo.

Zizou avuga ko n'ubwo ari indirimbo 7 zigize iyi album, ariko izumvikanaho abahanzi bagera kuri 14 barimo na King James yahurije mu ndirimbo 'Komeza'. Ati 'Izaba ihuriyeho abandi bahanzi bagera kuri 14.' 

Zizou avuga ko King James yabimburiye abandi bahanzi bazagaragara kuri iyi album 

Zizou amaze iminsi yakiriye agakiza biri mu byatumye atekereza gukora iyi album y'indirimbo zihimbaza Imana 

Zizou yavuze ko iyi album 'Doxa' izaba iriho indirimbo yakoranyeho n'abahanzi 14

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KOMEZA'

"> 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129063/zizou-yasobanuye-album-ya-kabiri-yahurijeho-abarimo-king-james-129063.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)