Uwa mbere biramuhitanye: Umwe mu bari bari muri komite y'ikipe y'Igihugu Amavubi amaze gukuramo ake karenge - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bari bari muri komite y'ikipe y'Igihugu Amavubi amaze gukuramo ake karenge.

Jackson RUTAYISIRE wari umaze imyaka irenga 5 akurikirana ubuzima bw'ikipe y'igihugu Amavubi (Team Administrator) yeguye kuri uyu mwanya we.

Jackson yari umukozi wa FERWAFA ariko ushinzwe amakipe y'igihugu.

Jackson Yeguye kuri uyu mwanya nyuma y'uko Amavubi atewe mpaga ku mukino yahuyemo na Benin, azize gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y'umuhondo.

Biravugwa ko impamvu ye yo gusezera ari ukubera mpaga ikipe y'igihugu Amavubi yatewe na Benin nyuma yo gukinisha umukinnyi wujuje amakarita.

Jackson kuri uyu wa Gatanu nyuma y'uko Minisiteri ya Siporo yari yatangaje ko igiye gukurikirana icyatumye Amavubi aterwa mpaga.



Source : https://yegob.rw/uwa-mbere-biramuhitanye-umwe-mu-bari-bari-muri-komite-yikipe-yigihugu-amavubi-amaze-gukuramo-ake-karenge/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)