Umunyamakuru Cadman yatangije amarushanwa yo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Million Wayz Entertainment yatangije amarushanwa yiswe 'Dreamers Talent Competition' azatoranya abafite impano ihebuje yo kuririmba bahize abandi. Aya marushanwa y'abanyempano azahera mu mujyi wa Kigali. 

Ni amarushanwa umuyobozi w'iki kigo avuga ko agiye gufasha abahanzi bashya ndetse n'abafite impano yo guhanga no kuririmba kwigaragaza no gutera imbere mu buryo bw'ubushobozi. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Mc Cadman uzwi mu biganiro bitandukanye kuri Fine FM yavuze ko yatangije aya marushanwa mu rwego rwo gushyigikira impano nshya mu muziki nyarwanda. 

Ati: 'Dreamers Talent Competition ni irushanwa twatekereje mu rwego rwo gushyigikira impano nshya mu muziki w'u Rwanda tukazishoboza mu buryo bwo kugeza ibihangano byabo kure ndetse no mu buryo bw'ubushobozi.' 

Mc Cadman akomeza avuga ko aya marushanwa atazaba inshuro imwe ahubwo ko we n'ikipe ngari bafatanyije bazakomeza gushyigikira impano nshya no mu zindi ntara z'igihugu. 

Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi bitanu y'amanyarwanda (5,000 Frw) ukoresha code *182*8*1*737382# ukaba umwe mu banyamahiwe bazegukana ibihembo bishimishije. 

Kwiyandikisha byaratangiye ku bari mu mujyi wa Kigali ni kuva tariki 23 Mata kugeza 27 Gicurasi 2023. Amatora azabera ku rubuga Noneho.events.com rwa inyaRwanda.com .

Ubuyobozi bwa Million Wayz Entertainment kandi bwashyizeho umurongo abashaka ubusobanuro bashobora kwifashisha aho banyura kuri: +250798655288 cyangwa kuri E-mail: [email protected]


Mc Cadman uzwi kuri Fine FM yatangije amarushanwa yo kuririmba yise "Dreamer Talent Competition" 


Aya marushanwa azahera mu mujyi wa Kigali ku ntambwe ya mbere nyuma akomereze mu ntara z'indi z'igihugu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129078/umunyamakuru-cadman-yatangije-amarushanwa-yo-kuririmba-129078.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)