Umugore wa Katauti ugishengurwa n'urupfu rwe yavuze ko afite ubushobozi bwo kuzura umuntu umwe ari we yazura (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irene Uwoya wamamaye nka Oprah wari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wabaye kapiteni w'Amavubi, yahishuye uko yahuye na we ndetse abwira umwana wabo ko akumbura se ku buryo agize amahirwe yo kugira umuntu umwe azura ari we yazura.

Ni mu kiganiro uyu mugore wanditse izina muri sinema ya Tanzania yagirenye n'umuhungu we Ndikumana Krish yabyaranye na Katauti.

Iki kiganiro yagihaye izina rya 'The Sentece' aho kizajya kigira ibice bitandukanye, umuhungu we yamubazaga ibibazo undi akamusubiza.

Krish yagiye amubaza ibibazo byatumye nyina azenga amarira mu maso, by'umwihariko byari ibyerekeranye na se Katauti.

Yamubajije uko umunsi wa mbere ajya kumubwira ko se yapfuye yumvaga ameze n'icyo yumvaga ari bumusubize.

Ati "ndibuka nari mu rugo, nyogokuru wawe ari we mama wanjye arampamagara arabimbwira, nataye umutwe kubera ko wari muto cyane, si nari nzi ninkubona ngo ndakubwira iki, ndibuka uwo munsi umuntu wenyine waje kunkomeza umutima, ni nyakwigendera Agnes."

Akomeza avuga ko yajyanye na Agnes ku ishuri ryabo maze umuyobozi w'ikigo akaza akamusanga mu modoka akamwihanganisha kuko yari yabimenye, gusa ngo ubwo yari amutegereje yari ifite ubwoba bw'ukuntu ari bubimubwire.

Ati "sinagusobanurira uko nari meze ariko nari meze nabi, waraje ndakureba ndimo kurira ariko igitangaje warambwiye ngo mama wirira, kubera iki urira, rekera kurira kuko papa yagiye mu ijuru."

Krish yakomeje avuga ko yibuka ko bageze mu rugo yasanze abantu bose barimo kurira ariko we yigira gukina. Nyina yavuze ko icyo gihe yabwiye abantu ko akiri umwana atazi uburemere bw'ibyabaye.

Oprah yavuze ko iyo amurebye amwibutsa se cyane ndetse ko amwishimira akabona ko yamusigiye ikintu cy'agaciro cyane.

Ati 'Iyo nkurebye mbona urukundo, mbona nyakwigendera Hamad muri wowe, mbona uri ikintu cy'agaciro yansigiye. Mbona ko yansigiye umugisha, mbona yarampaye impamvu yo gukomeza kubaho.'

Ndikumana Krish yaje kubaza nyina ukuntu yamenyanye na se, avuga ko Katauti yamubonye muri filime yitwa Oprah yaje no gufata izina ryayo.

Ati 'Mu by'ukuri yambonye muri filime ya Oprah nyuma aza kunshaka binyuze muri Raymond Kigosi, arambona ubundi dutangira kuganira (...) Ibyabaye byari ubufindo, byari byiza sinasobanura birenzeho.'

Amubajije niba yifuza ko yareka gukina umupira kugira ngo hatazagira ikimubaho, yagize ati "oya. Kubera ko sinifuza gutuma ureka ikintu ukunda ugakora icyo udakunda kugira ngo unshimishe."

Amubajije aramutse afite ubushobozi bwo kuzura umuntu umwe uwo yazura, yavuze ko yazura Katauti.

Ati "Nahitamo papa wawe kandi twakongera kuba umuryango. N'ubu ndacyafite uburibwe kandi ndamukumbura.'

Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana tariki ya 15 Ugushyingo 2017 icyo gihe yari umutoza wungirije wa Rayon Sports.

Yashakanye na Oprah ku wa 11 Nyakanga 2009. Nyuma y'ubukwe bwabo bagiye bagirana ibibazo byatumye ajya no kwitaba Imana bari batakibana.

Katauti na Oprah babyaranye umwana umwe
Krish yabajije nyina ibibazo byatumye azana ikiniga



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-katauti-ugishengurwa-n-urupfu-rwe-yavuze-ko-afite-ubushobozi-bwo-kuzura-umuntu-umwe-ari-we-yazura-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)