Ubushinjacyaha bwanenze raporo igaragaza ko Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Urukiko rwategekaga ko Karasira Aimable akorerwa isuzuma ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, rwategetse ko rikorwa n'itsinda ry'inzobere z'abaganga batatu.

Urukiko kandi rwategetse ko hari ibyo abo baganga bagomba kugaragariza Urukiko birimo niba afite uburwayi bwo mu mutwe, kugaragaza ikigero bugezeho no kugaragaza niba koko ashobora gukora ibintu atatekerejeho.

Raporo yashyikirijwe Urukiko ndetse yanateje impaka kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023, yasinyweho n'Umuganga umwe yerekana n'ibyavuyemo.

Mu byagaragajwe na raporo, byerekana ko Karasira Aimable afite ibibazo bitatu bikomeye mu buzima bwe birimo agahinda gakabije kagaragazwa n'ibibazo byo kutabona ibitutsi, umuhangayiko uhoraho (Anxiété permanente) no kutita ku mirire (trouble alimentaire).

Iyo raporo kandi igaragaza ko afite uburwayi bwa diabète yo mu bwoko bwa kabiri yaturutse kuri ibyo bibazo ndetse akanagira indwara yo kudaha agaciro abandi bantu, gutinya abantu no gushaka kwerekana ko abandi icyo bashaka ari ukumugirira nabi izwi ku izina rya trouble de personnalité.

Urubanza rugitangira, hasomwe ubutumwa umwanditsi Mukuru w'Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka yanditse avuga ko yavuganye na Muganga wasuzumye Karasira akamubaza impamvu yayikoze ari umwe.

Umuganga yavuze ko yamukurikiranye icyumweru cyose nyuma agasaba itsinda ry'abaganga bamufasha kumusuzuma ariko Karasira akabyanga agahita azinga ibikapu bye avuga ko ashaka kwisubirira muri Gereza.

Umushinjacyaha Bideri Diogène yavuze ko kuba Karasira yaranze itsinda ry'abaganga akagenda, yabikoze nkana kubera ko urukiko rujya kubitegeka byanaturutse ku magambo ye.

Bideri yavuze ko iyi raporo ifite inenge mu buryo ikozemo bigendanye no kuba idasubiza ibyo urukiko rwasabye byose.

Yaragaje ko raporo y'abahanga itegeko riteganya ko uwayikoze agomba gukora indahiro ariko kuri uwakoze iyo raporo ntayo yakoze.

Yavuze ko kandi idasubiza ibyo Urukiko rwasabye uhereye ku mubare w'abaganga bagombaga gukora isuzuma, bakemeza niba afite uburwayi bwo mu mutwe, kugaragaza aho bugeze no kuba ashobora gukora ibyo atatekerejeho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kugaragaza igipimo cy'uburwayi bwe ari ngombwa kuko byagaragaza niba koko ibyo akora abikora bitamuturutseho.

Umushinajcyaha yagaragaje ko umuganga atagaragaza uko yari ameze mu gihe cyo gukora icyaha n'igihe ibyo bibazo byatangiriye nubwo Karasira akunze kugaragaza ko afata imiti kuva mu 2003.

Yasabye ko iyo raporo itahabwa agaciro ahubwo urukiko rwategeka ko asuzumwa n'itsinda ry'abaganga batatu baturutse mu bigo bitatu bitandukanye bifite aho bihurira no kwita ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ariko isuzuma rikayoborwa n'ibitaro bya Ndera.

Mugenzi we yahise yongeraho ko uwakoze raporo ya mbere atashyirwa muri iryo tsinda ngo kuko abogamiye kuri Karasira.

Me Kayitana Evode yagaragaje ko kuba Karasira yaranze ko abo baganga bafatanya n'uwamusuzumye ari ikimenyetso cyerekana ko afite uburwayi.

Yavuze ko mu gihe Urukiko rwakenera raporo isinyweho n'abangaga batatu rushobora kongera gutegeka ko ikorwa.

Yagaragaje ko umuganga yagaragaje ko Karasira akeneye kwitabwaho ari mu bitaro kugira ngo ahabwe ubuvuzi adataha muri gereza.

Yakomoje ku mpamvu yatumye Karasira ava mu bitaro mbere y'iminsi yagenwe, ngo ni uko yabonye 'maneko' kandi afite n'imbunda ariko ngo bishobora kuba bituruka ku burwayi afite.

Perezida w'Inteko iburanisha yabajije Me Kayitana niba Karasira yabasha kuburana agendeye kuri raporo yakozwe, maze mu gusubiza ayifashisha agaragaza ko ibyo Karasira akora bidaturuka ku bushake bwe ahubwo ko akwiye kugirwa umwere hashingiwe ku biteganywa n'itegeko.

Me Kayitana yasabye ko Urukiko rugendeye kuri raporo zakozwe, rwategeka ko Karasira avanwa muri gereza ya Mageragere akajyanwa mu bitaro mu gihe urubanza rutararangira.

Karasira Aimable yavuze ko ibyavuzwe n'umuganga ari ukuri ariko ko atigeze yivumbura, ahubwo ko yagize ikibazo kuko abacungagereza bararanaga nawe mu cyumba kimwe bikamutera ihungabana.

Ati 'Ntabwo bibaho ko ufunze arwazwa n'umucunze icyakora bamucungira umutekano.'

Karasira yavuze ko ibyakozwe mu gihe cy'iminsi irindwi kuri we yumva bihagije kandi ngo yabonaga uwo muganga ari kumwe na bagenzi be.

Karasira Aimable yavuze ku burwayi bwe bwagaragajwe na raporo ya muganga ku bibazo by'ubuzima bwe bwo mu mutwe kandi ko ibyo akora ari ibintu bitamuturutseho.

Ati 'Ibi bintu ndahamya ko ari Imana igomba kubibazwa. Ntabwo nazira imiterere yanjye. Iyo ababyeyi banjye baba bahari nari kubabaza impamvu bambyaye nkaza kugira iyo miterere'

Icyemezo cy'urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023 Saa Saba.

Uburwayi bwa Karasira Aimable bwakuruye impaka mu rukiko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bwanenze-raporo-igaragaza-ko-karasira-afite-uburwayi-bwo-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)