Ubwicanyi buri gufata indi ntera: Gatsibo umugabo yishe umuvandimwe we akoresheje ishoka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kageyo mu kagari ka Gituza, haravugwa inkuru ibabaje y'umugabo wishe umuvandimwe we akoresheje ishoka amuziza isambu yaguze na mushiki wabo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w'imyaka 32 yishe umuvandimwe we bakurikirana, biba mu ijoro rishyira kuwa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2023.

Yamuzizaga ko yamutanze kugura isambu ya mushiki wabo ngo kuko bari bumvikanye ko bazafatanya kuyigura, bakayihinganamo.

Ukekwaho kwica umuvandimwe we afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe iperereza rikiri gukorwa ndetse kandi na dosiye ye ngo byoherezwe mu bushinjacyaha.



Source : https://yegob.rw/ubwicanyi-buri-gufata-indi-ntera-gatsibo-umugabo-yishe-umuvandimwe-we-akoresheje-ishoka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)