Rwakunda wahoze ari umuyobozi muri Mininfra n'Umunyemari Rusizana bafungiwe i Mageragere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo bafunzwe muri dosiye yarimo abantu benshi y'isoko ry'inzu yaguzwe igahendesha Leta, aho yaguzwe 9.850.000.000 Frw nyamara Umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7.600.000.000 Frw.

Ni inzu Leta yagurishijwe n'umunyemari Rusizana Aloys, isigaye ikoreramo minisiteri zitandukanye iherereye ku Kacyiru imbere y'ahahoze ari Umubano Hotel.

Mu 2021 Urukiko rwahamije Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi; Serubibi Eric wayoboraga Rwanda Housing Authority (RHA) na Kabera Godefroy ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta binyuranyije n'amategeko no kugira akagambane n'upiganira isoko rya Leta, bakatirwa gufungwa imyaka itandatu.

Rwakunda Christian, Rusizana Aloys na Munyabugingo Bonaventure bareganwaga bo bagizwe abere, bituma Ubushinjacyaha bujurira.

Rwakunda na Rusizana na bo baje guhamwa n'ibyaha mu Urukiko Rukuru, bitabaza Urukiko rw'Ubujurire, ariko bakomeza kuburana bari hanze.

Ku wa 5 Gicurasi 2023 urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Rwakunda, Serubibi na Rusizana Aloys butari mu bubasha bwarwo, bivuze ko imyanzuro y'Urukiko Rukuru yagombaga gukurikizwa uko yakabaye.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ku wa 5 Gicurasi 2023, Gereza ya Mageragere yakiriye Rwakunda Christian n'Umunyemari Rusizana Aloys kugira ngo barangize igifungo cy'imyaka itandatu bakatiwe.

Ku wa 31 Werurwe 2021, Urukiko Rukuru rwa Gasabo rwahamije Rwakunda ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko utubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n'iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry'amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo hamwe n'icyaha cyo kugira akagambane n'upiganirwa isoko rya Leta.

Mugenzi we Rwamuganza Caleb we yahamwe n'ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n'iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry'amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo, hamwe n'icyaha cyo kugira akagambane n'upiganirwa isoko rya Leta.

Ni mu gihe Serubibi Eric we yahamwe n'ibyaha byo kukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko utubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n'iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry'amasoko ya Leta bikayiteza igihombo, hamwe n'icyaha cyo kugira akagambane n'upiganirwa isoko rya Leta.

Umunyemari Rusizana Aloys icyo gihe byemejwe ko ahamwa n'ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n'icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kugira akagambane n'upiganirwa isoko rya Leta.

Rwakunda, Rwamuganza na Serubibi Eric bahanishijwe igifungo cy'imyaka itandatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese.

Basabwe kandi gusubiza 1.804.727.200 Frw agashyirwa mu isanduku ya Leta. Aya mafaranga bagombaga kuyagabana mu buryo bungana.

Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo aafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwakunda-christian-wahoze-ari-umuyobozi-muri-mininfra-n-umunyemari-rusizana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)