Rutahizamu Mike Trésor wifuzwa n'Amavubi yanditse amateka akomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Ndayishimiye Mike Trésor ushobora gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yanditse amateka muri shampiyona y'u Bubiligi yo kuba ari we mukinnyi watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego (assists) mu mwaka umwe mu mateka yayo.

Trésor usanzwe ukinira Genk yabigezeho nyuma y'uko muri uyu mwaka w'imikino amaze gutanga imipira 23 yavuyemo ibitego, ni mu gihe nta wundi mukinnyi wigeze abikora mu kateka y'iyi shampiyona.

Uretse iyi mipira yavuyemo ibitego, Ndayishimiye Trésor, ni umukinnyi ntasimburwa muri iyi kipe akaba anamaze gutsinda ibitego 8.

Abigezeho mu gihe yifuza gukinira ikipe y'igihugu y'u Bubiligi ariko ikaba ikomeje gusa n'imwirengagiza.

Mu gihe bitanduka afite amahirwe yo kuba yakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda cyangwa u Burundi.

Gusa amakuru avuga ko bitewe n'ibiganiro byabaye, Mike Trésor yaba yaremeye gukinira Amavubi mu gihe atakinira u Bubiligi.

Ndayishimiye w'imyaka 23, avuka kuri se w'Umurundi na nyina w'Umunyarwandakazi ariko akaba yarakiniye abato b'ikipe y'igihugu y'u Bubiligi ndetse amahitamo ye akaba kwari ugukinira u Bubiligi.

Mike Trésor yanditse amateka muri shampiyona y'u Bubiligi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mike-tresor-wifuzwa-n-amavubi-yanditse-amateka-akomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)