Real Madrid yananiwe kwisobanura na Mancheste... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri saa tatu z'ijoro, ikipe ya Real Madrid yakiriye Manchester City kuri Santiago Bernabeu. Ni umukino wagaragayemo guhanga  cyane ku mpande zombi .

Iyi kipe yo muri Espagne inafite igikombe giheruka cya Champions League, yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Chelsea, naho iyi kipe yo mu Bwongereza yo yageze hano isezereye Bayern Munich yo mu Budage.

Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga: Courtois; Carvajal, Rüdiger, Alaba, Camavinga; Modric, Kroos, Fede Valverde; Rodrygo, Benzema na Vinicius.

Abakinnyi na Man City 11 babanje mu kibuga: Ederson; Walker, Stones, Rúben Dias, Akanji; De Bruyne, Rodri, Gündogan; Bernardo Silva, Haaland na Grealish.


uko umukino wagenze umunota ku munota

Umukino urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

90+2' Abasore ba Real Madrid baracyashaka uburyo bw'igitego cya 2 

Umukino wongeweho iminota 3

89' Karim Benzema ahaye umupira mwiza Auriel Tchuamen arekura ishoti riremereye maze umuzamu wa Manchester City atabara arishyira muri koroneri

87'Abasore ba Real Madrid bari gushaka igitego cya 2 ariko biri kugorana kukibona 


85' Real Madrid yongeye kubona kufura nziza ku ikosa Bernado Silva akoreye Vinicius,Luka Modric ahise ayitera ariko ba myugariro ba Manchester City bashyira umupira muri koroneri

83' Ton Kross avuyemo hinjiramo Auriel Tchuamen 

81' Real Madrid yakoze impinduka mu kibuga havamo Rodrygo hinjiramo Marco Assensio 

77' Real Madrid ibonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Camavinga maze Kross ayitera neza isanga Karim Benzema ayishyira ku mutwe ariko umuzamu wa Man City ahita atabara

74' Abasore ba Man City bari guhererekanya gake gake bari mu rubuga rwa Real Madrid

71' Manchester City nyuma yuko ibonye igitego cyo kwishyura umuvuduko wa Real Madrid uhise ugabanyuka

68' Carlo Ancelotti utoza Real Madrid ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kuburana avuga ko bari kumwiba 


Uko Kevin De Bruyne yarekuye ishoti ryavuyemo igitego cyo kwishyura


67' Kevin De Bruyne atsinze igitego cyo kwishyura ahawe umupira na Gündogan 

64' Real Madrid yihariye umupira burundu abasore ba Manchester City bawubuze 

58' Manchester City iri kurwana n'ubuzima, abakinnyi barimo Vinicius na Rodrygo bakije umuriro imbere y'izamu

55' Bamyugariro ba Real Madrid bakomeje gukora akazi gakomeye, Haaland yararekuye ishoti ariko David Alaba araryama umupira umukubita ku itako uhita ujya muri koroneri

51' Kevin De Bruyne ageze imbere y'izamu ari wenyine arekura ishoti ariko Courtois akomeza kumubera ibamba 

49' Vinicius na Benzema barakinanye barinda bagera imbere y'izamu maze Benzema arekura ishoti ariko Dias awushyira muri koroneri

47'Real Madrid iri gukinira neza mu kibuga cyabo inyuma


46' Igice cyakabiri gitangijwe na Real Madrid ishaka no guhita itungurana isatira ariko ba myugariro ba Manchester City bihagararaho 

Igice cyambere kirangiye Real Madrid ikiyoboye n'igitego 1


Igice cyambere cyongeweho iminota 2

45' Jack Grealish ari guserera n'abakinnyi ba Real Madrid barimo Carvajal 

41'Gundagon ahinduye umupira uragenda unyura imbere y'izamu habura ushyira mu izamu uragenda usanga Kevin De Bruyne agiye kongera kuwuhindura imbere y'izamu Rudiger ahuta awushyira muri koroneri


38' Nyuma yuko Real Madrid itsinze igitego ibintu bihinduye isura itangira kwiharira umupira cyane ndetse inasatira cyane

35' Camavinga azamukanye umupira awushyira kwa Vinicius nawe ahita arekura ishoti maze umuzamu wa Manchester City ntiyamenya ibyabaye

33' Real Madrid ibonye koroneri maze Modric agerageje guhindura umupira imbere y'izamu ariko ba myugariro ba Man City bitwara neza bawukuraho 


Vinicius na Rodrygo bishimira igitego

27'Kapiteni wa Manchester City, Gündogan aryamye hasi nyuma yuko agonganye na Rudiger 

23' Real Madrid ibonye uburyo bwiza imbere y'izamu aho Vinicius Junior ahinduye umupira mwiza ashaka Benzema ariko Dias ahita atabara

20'Real Madrid yabuze umupira abakinnyi ba Manchester City bari guhererekanya gake gake bashaka uko bakinjira mu rubuga rw'amahina rwa Real Madrid

15' Umuzamu wa Real Madrid niwe uri gukina n'abakinnyi ba Man City gusa, Haaland ahawe umupira na Jack Grealish ashyize ku mutwe maze  Courtois ahita awufata

13' Rodrygo arekuye ishoti riremereye ariko Courtois yongera gukora akazi gakomeye ashyira umupira muri koroneri

10' Abakinnyi ba Manchester City nibo bari kwiharura umupira cyane gusa bari kubikorera mu kibuga hagati

7' Kevin De Bruyne agerageje ishoti ryambere riremereye ariko umuzamu wa Real Madrid arishyira muri koroneri 

5' Haaland abonye umupira wambere ari mu rubuga rw'amahina ariko Camavinga akora akazi gakomeye awumukuraho 

3' Vinicius azamukanye umupira neza yirukanka ahereza kwa Karim Benzema imbere y'izamu ariko umupira umubana muremure uramucika 

2'Abakinnyi ba Manchester City nibo bafite umupira bari guhererekanya mu kibuga hagati

1'Ikipe ya Real Madrid niyo yatangiye umukino ihererekanya ndetse Rodrygo ahita akorerwaho n'ikosa 


Kevin De Bruyne arikumwe na Haaland bishimira igitego cyo kwishyura

Vinicius watsinze igitego cya Real Madrid





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129145/live-real-madrid-yakiriye-manchester-city-mu-mukino-wishiraniro-wa-12-muri-champions-leagu-129145.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)