RDC: Ubwicanyi bukabije bwatumye Intara ya Kwango shyiraho amasaha ya (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwatangaje ko nibura abantu 11 ari bo hahitanywe n'ubugizi bwa nabi mu Burengerazuba bw'iki gihugu, bigizwemo uruhare n'imitwe y'itwaje intwaro y'abo mu bwoko bw'Aba-Yaka.

Umuvugizi w'Intara ya Kwango ubu bugizi bwa nabi bwabereyemo, Adélard Nkis, yabwiye AFP ko ibyo bikorwa byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi 2023, aho abagabo bo mu gace ka Mobondo bagabye ibitero ku ka Batshongo, maze abasirikare babiri, umupolisi n'abasivili babiri bahita bagwa muri ibyo bikorwa.

Uyu muyobozi yongeyeho ko abo basirikare bari bacagaguwemo ibice hifashishijwe intwaro zirimo n'iza gakondo, agaragaza ko kuri uyu wa 13 abiciwe muri ibyo bitero bamaze kugera kuri 11.

Ni amakimbirane ngo yahereye i Batshongo akomereza no mu gace ka Mongata, umudugudu uherereye mu birometero umunani uvuye mu Burengerazubwa bw'Umurwa Mukuru Kinshasa.

Nkisi yavuze ko ubuyobozi bwahagaritse ibikorwa byose muri ibyo bice kugera mu gitondo cyo kuri kugira ngo hakemurwe ibyo bibazo.

AFP kandi yavuze ko ibyo bikorwa byakomeje gupfukiranwa no kugirwa ibanga ku buryo bigoye kumenya umubare wa nyawo w'ababiguyemo.

Umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile muri iyo ntara, Symphorien Kwengo, yavuze ko abishwe bagera kuri 19 barimo umunani bo muri Batshongo na 11 bo muri Mongata.

Amakimbirane n'ubugizi bwa nabi bwo mu Burengerazuba bwa Congo yatangiye gututumba mu mwaka ushize, bihereye muri teritwari ya Kwamouth ho mu Ntara ya Mai-Ndombe, bishingiye ku kutumvikana kw'abo mu bwoko bw'Aba-Teke n'Aba-Yaka ku bijyanye n'itangwa ry'imisoro.

Ni imisoro ngo yishyuzwa n'abashefu bo mu bwoko bw'Aba-Teke kuko bavuga ko ari bo ba kavukire muri ibyo bice, ibintu abo mu bwoko bw'Aba-Yaka n'andi moko badakozwa, bigatuma bahora bashyamiranye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ubwicanyi-bukabije-bwatumye-intara-ya-kwango-shyiraho-amasaha-ya-guma-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)