Muri Sudani Intambara Hagati y'Ingabo za Leta n'Abayirwanya Ntiracogora - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanganye bararasanira mu mihanda ku buryo nta cyizere ko impande zombi zubahiriza amasezerano yo kurinda abasivili mbere y'uko ibiganiro bisubukurwa muri iki cyumweru muri Arabia Saoudite.

Kuva ingabo za leta n'umutwe wa Rapid Support Forces wayigometseho bumvikanye ku byo bise 'itangazo ryerekeye amahame' rigena imyitwarire y'impande zombi muri iki kibazo, intambara ntiyahwemye mu umurwa mukuru Khartoum n'uduce tuwegereye, igera n'ahitwa Geneina mu gace ka Darfur.

Abaturage bemeza ko mu minsi ibiri ishize intambara yarushijeho gukaza umurego kurusha mbere.

Iyi ntambara imaze ukwezi, imaze guhitana ababarirwa mu magana. Abantu barenga ibihumbi 200 bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani naho abarenga ibihumbi 700 bakuwe mu byabo, bari imbere mu gihugu.

Uko iminsi ihita bigaragara ko ibindi bihugu bishobora kuzinjira muri iyi ntambara bikarushaho kuzambya akarere.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/muri-sudani-intambara-hagati-y-ingabo-za-leta-n-abayirwanya-ntiracogora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)