RDB yasabwe gucyemura ibibazo by'igurane kubaturiye parike - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite bagize Kominisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko barasaba Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB gukora uko bashoboye bagakura mu rungabangabo abaturage baturiye Parike ya Giswati n'iy'Akagera.

Aba baturage bafite ikibazo cy'uko bafatiwe ubutaka bukazitirwa na RDB mu rwego rwo kwagura izi parike zombi mu ntego yo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo.

Gusa ngo mu kuzitira ubu butaka, abaturage babukoreshaga bahise babuzwa kongera kubukoreramo ariko bikorwa nta ngurane bahawe.

Ni ikibazo intumwa za rubanda zagaragarije RDB ko kibangamiye abaturage bityo ko niba nta mafaranga barahabwa baba basubijwe ubutaka bwabo bagakomeza kubukoreramo aho kugira ngo bakomeze kugarizwa n'ubukene kandi aho gukorera hahari.

Iyi komisiyo kandi yasabye RDB ko yakemura ibibazo by'abaturage hirya no hino mu gihugu bacyangirizwa imyaka n'inyamaswa ndetse rimwe na rimwe bamwe zikanabahitana. RDB yasabwe gukemura ibi bibazo kuko bitajya bihabwa igisubizo kirambye mu kubikemura.

Uru rwego kandi ruri gutanga ibisobanuro ku mushinga mugari rufite wo kwagura Pariki y'Ibirunga ikongerwaho hegitari ibihumbi bitatu. Uyu mushinga Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi iherutse kugaragaza ko ushobora kuzagira ingaruka ku musaruro kuko byagaragaye ko iki gice gisanzwe kera ku bwinshi ibirayi ku buryo byateza ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa ku isoko.

Abadepite basabye RDB ko uyu mushinga babanza kuwuganiraho na MINAGRI kugira ngo byemezwe ko waterwa inkunga, ubundi ugatangira gushyirwa mu bikorwa.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rdb-yasabwe-gucyemura-ibibazo-by-igurane-kubaturiye-parike

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)