Rayon Sports yatunguwe na Gorilla FC irayitsinda, imibare ku gikombe iba ikibazo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 3-1 isa nivuye mu rugamba rw'igikombe habura imikino 2, ni mu gihe Kiyovu Sports yanze kurekura ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Rayon Sports yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 28 wa shampiyona 2022-23 byari byitezwe ko igomba no kuwutsinda ariko iza gutungurwa.

Yari ku mwanya wa 2 isabwa gutsinda kugira ngo irebe ko yafata umwanya wa mbere mu gihe Kiyovu Sports yaba yatakaje i Musanze.

Ku munota wa 4, Ngendahimana Eric yateye ishoti rikomeye maze rikubita igiti cy'izamu.

Ku munota wa 9, myugariro wa Gorilla FC, Kabange yihereye umupira Esenu wahise afungura amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports.

Gorilla yatangiye kwataka ishaka kwishyura ndetse igenda inakubita imitambiko y'izamu.

Gorilla FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 33 gitsinzwe na Iradukunda Simeon ku mupira yari ahawe na Adeshola Johnson.

Ku munota wa 39 Gorilla FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Twizerimana Onesme ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe ivuye ku ikosa ryakorewe Adeshola Johnson. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka igitego ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye mu minota 5 ya mbere y'igice cya kabiri.

Gorilla FC yabonye igitego cya 3 ku munota wa 59 cyatsinzwe na Iradukunda Simeon nyuma yo kwinjirana ubwugarizi bwa Rayon Sports.

Ku munota wa 66, Rayon Sports yakoze impinduka 2, Luvumbu na Ngendahimana Eric bahaye umwanya Iraguha Hadji na Roger.

Adeshola Johnson yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 89. Umukino warangiye ari 3-1.

Undi mukino APR FC yatsinze Espoir FC 2-1 ni mu gihe Musanze FC yatsinzwe na Kiyovu Sports 1-0.

Kiyovu Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 60, APR FC yahise ifata umwanya wa kabiri n'amanota 57 ni mu gihe Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa 3 n'amanota 55.

Gahunda y'umunsi wa 28

Tariki ya 6 Gicurasi 2023

Marines FC 1-0 Bugesera FC
AS Kigali 2-1 Gasogi United
Mukura VS 3-1 Etincelles FC
Rwamagana City 0-0 Police FC
Rutsiro FC 1-0 Sunrise FC

Ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023

Musanze FC 0-1 Kiyovu Sports
Rayon Sports 1-3 Gorilla FC
APR FC 2-1 Espoir FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatunguwe-na-gorilla-fc-irayitsinda-imibare-ku-gikombe-iba-ikibazo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)