APR FC yatsikamiye Espoir byongera kuyicaza k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru saa cyenda ikipe y'Ingabo z'Igihugu yakiriye ikipe yo mu Karere ka Rusizi ya Espoir FC kuri sitade y'Akarere ka Bugesera. 

Muri uyu mukino, APR FC yar iri gushaka amanota 3 kugira ngo ikomeze guhatanira igikombe cya shampiyona naho Espoir FC yo ntacyo yaharaniraga kuko n'ubundi yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya APR FC yatangiye umukino ihererekanya ariko ibikorera mu kibuga cyabo inyuma. 

Ku munota wa 3 gusa Nshuti Innocent yabonye uburyo bukomeye imbere y'izamu ku mupira yahawe na Kwitonda Allain-Baca ariko arekuye ishoti rinyura kure y'izamu. 

Abasore ba APR FC bakomeje guhererekanya neza ariko banashaka uburyo.

Ku munota wa 12 Bonheur yahaye umupira Ombolenga maze myugariro wa Espoir FC agira ngo yaraririye aramureka nawe ariruka agera mu rubuga rw'amahina ariko ateye umupira unyura impande y'izamu gato cyane.

Ku munota wa 15 Bizimana Yannick yafunguye amazamu nyuma yo kwandagaza ba myugariro ba Espoir FC. Ni ku mupira yahawe na Ruboneka. 

Umupira wakomeje gukinirwa hagati y'abasore ba APR FC n'umuzamu wa Espoir kuko mu bandi bakinnyi ba Espoir FC ntawapfaga kuwukoraho.

Bigeze ku munota wa 28, Espoir FC nayo yagerageje uburyo bwa mbere imbere y'izamu ariko Ishimwe Pier aba maso yangako izamu rye ryandura.

Ku munota wa 32 Kwitonda Allain-Baca  yatsinze igitego cya 2 ahawe umupira mwiza na Nshuti Innocent. 

Espoir FC nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 yahise icika intege mu buryo bugaragara, maze abasore ba APR FC bahata amashoti umuzamu wa Espoir ariko akomeza kwihagararaho.

Mu gice cya kabiri Espoir FC yatangiye ibona igitego cyo kwishyura nyuma yuko Ruboneka yakoze amakosa yihera umupira Joseph Janjali ahita atsinda igitego.

Nyuma yo kubona igitego cya 1 abasore ba Espoir bakomeje gusatira ariko gutereka mu nshundura ntibibakundire.


Kwitonda Allain-Baca watsinze igitego cya 2

Ku munota wa 60 Mugisha Gilbert yashoboraga gutsinda igitego aho Kwitonda Allain-Baca yamuhaye umupira ariko akajya mu byo gucenga cyane bigatuma bawumwaka. 

Ikipe ya APR FC yakomeje umukino ariyo ihererekanya cyane ariko ikabikora ijya inyuma cyane kurusha kujya imbere gushaka igitego cya 3. Umukino warangiye APR FC ariyo ikiyoboye n'ibitego 2-1.

Aya manota 3 APR FC yabonye, yatumye ihita ihirika Rayon Sports yari yicaye ku mwanya wa 2 bitewe nuko iyi kipe yambara ubururu n'umweru yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 3-1. 

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze ubu Kiyovu Sport niyo ya mbere n'amanota 60, APR FC ni iya 2 n'amanota 57 naho Rayon Sports yo ni iya 3 n'amanota 55.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129034/apr-fc-yatsikamiye-espoir-byongera-kuyicaza-kuri-rayon-sports-129034.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)