Philippe Hategekimana ushinjwa ibyaha bya jenoside yatangiye kuburanishwa (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano, abona uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk'impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw'Ubufaransa akoresheje izina Philippe Manier.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo y'uyu mugabo w'imyaka 66, ubwo yari abajijwe n'umucamanza kwemeza umwirondoro we, aramusubiza ati:

"Nitwa Philippe Manier".

Yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, ndetse ahungira muri Cameroun mu 2017, ubwo yari yamenye ko yashyiriweho ikirego, nkuko bitangazwa na AFP.

Yatawe muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun mu 2018 yoherezwa mu Bufaransa.

Inyandiko y'amapaji 170 ikubiyemo ikirego kimushinja yabonywe n'ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, irimo ko ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi babarirwa mu magana ubwo yari umujandarume ufite ipeti rya 'adjudant-chef' mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda.

Yahakanye ibyo aregwa. Mu gihe byaba bimuhamye, yakatirwa gufungwa burundu.

Urubanza mu mizi â€" igihe hazaba hatangiye kumvwa abatangabuhamya â€" ruteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Kamena (6).

Uru rubaye urubanza rwa gatanu rubereye mu Bufaransa rw'umuntu ucyekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abatutsi barenga 1000000 bishwe mu gihe cy'iminsi 100 guhera mu kwezi kwa Mata (4) mu 1994.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/philippe-hategekimana-ushinjwa-ibyaha-bya-jenoside-mu-rwanda-yatangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)