Perezida João Lourenço na Kagame bakomeje kudanangira umubano w'ibihugu byombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yahisemo izina ryo ku rwego rwo hejuru kuri uyu mwanya w'ingenzi cyane, hagamijwe gukaza umurego mu mubano w'ibihugu byombi cyane mu rwego rw'umutekano.

Ambasaderi mushya w'u Rwanda i Luanda, Gen Maj Karamba, yakoze inshingano zikomeye mu Gisirikare cy'u Rwanda zirimo no kuba Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere. Asimbuye kuri uyu mwanya Wellars Gasamagera, uherutse gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi.

Gen Charles Karamba azaba afite inshingano zo guteza imbere umubano w'u Rwanda na Angola ushingiye ku nzego zitandukanye. Ize azazitangira nyuma yo kwemeza bidasubirwaho amasezerano ibihugu byombi byagiranye mu bijyanye no guhererekanya no kunganira abanyabyaha.

Muri aya masezerano y'ubufatanye yemerera ibihugu byombi gufatanya mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.

Aya masezerano yemerera kohereza abantu bakatiwe igifungo kirenze imyaka ibiri, bisabwe n'ubuyobozi bwa kimwe mu bihugu byombi. Yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w'Ubutabera wa Angola, Francisco Queiroz na mugenzi we w'u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja.

Aya masezerano afite icyo avuze kinini ku Rwanda. Arafungura inzira yo gukomeza gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amasezerano nk'aya u Rwanda rwayagiranye n'ibindi bihugu nka Mozambique, Uganda, Maroc, Kenya.

Hari ibindi bihugu kandi rwayaganiriyeho na byo nka Centrafrique, Zambie na Congo.

Umubano w'u Rwanda na Angola mu by'umutekano ni ikintu gikomeye mu mubano w'ibihugu byombi nyuma y'uwo mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'imigenderanire aho ibihugu byombi byakuriranyeho visa ku baturage babyo.

Mu 2018 Kompanyi itwara abantu n'ibintu mu ndege ya Angola, 'TAAG Angola Airlines', yahawe uburenganzira buyemerera gutangira gukorera ingendo ku bibuga by'indege by'u Rwanda no kuba yahafata abagenzi ikabajyana mu bindi bihugu.

Kuva yajya ku butegetsi mu 2017, Perezida Lourenço, yagiranye amasezerano menshi n'u Rwanda, arimo n'ay'ubufatanye mu by'umutekano n'ubutwererane.

Mu bijyanye na dipolomasi, mu 2019 Angola yashyizeho Ambasaderi wa mbere mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio, wahoze akuriye ubutasi.

Angola ni igihugu gifite ijambo ku Mugabane wa Afurika kuko ari umuhuza w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushinja gufasha Umutwe wa M23, nubwo rudahwema kubihakana.

U Rwanda na Angola bifitanye umubano mu by'ubucuruzi ndetse impande zombi zikomeje gushaka uko yashyirwa mu bikorwa aho habaye inama ebyiri zigahuza Ikigo gishinzwe Ishoramari muri Angola cyitwa 'Agência de Investimento Privado e Promoção das Exportações de Angola (AIPEX) n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) muri Gicurasi 2021 i Kigali, indi ibera ku ikoranabuhanga mu Ukwakira 2020.

Perezida João Lourenço na Paul Kagame bakomeje gushimangira umubano mwiza w'ibihugu bayoboye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-joao-lourenco-na-kagame-bakomeje-kudanangira-umubano-w-ibihugu-byombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)