Nyir'ikirombe cya Kinazi yarabuze! Abo bikekwa ko kishe barabura! Nyuma (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko hari hashize iminsi 16 bashakisha abagihezemo nyamara bikarangira ntacyo bitanze cyangwa bagezeho .

Umuvugizi wungirije wa leta Alain Mukuralinda yatangaje ko "Guverinoma y'u Rwanda yakoze ibishoboka byose ibashakisha ntihagira icyo bitanga".

Kuvanamo abantu 6 bikekwa ko ikirombe cya Kinazi cyagwiriye byaranze, bashyiraho umusaraba nk'uburyo bwo kubashyingura mu cyubahiro n'ubwo kwemeza ko barimo byashingiye ku mpamvu zitandukanye!

N'ubwo umuhango wo gushyingura wakozwe, ababuze ababo bo bakomeje gusaba indishyi z'akababaro .

Gusa haribazwa uwo bazisaba ,nyamara Rtd Maj Katabarwa ukurikiranweho kuba nyiri icyo kirombe avuga ko i Kinazi aho ikirombe ahazi nk'aho yanyuze abohoza Igihugu!

Igikomeje kwibazwa na benshi, n'iherezo ry'iyi Dosiye .ese ifatwe nk'iyarangiye? Bizagenda gute?

Kurikira ikiganiro kirambuye kigaruka byimbitse ku makuru agezweho y'ikirombe cyavumbuwe mu murenge wa Kinazi n'uko bihagaze kugeza ubu!



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nyir-ikirombe-cya-kinazi-yarabuze-abo-kishe-barabura-nyuma-y-aho-se

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)