Noneho abonye uruvugiro: Perezida wa Kiyovu Sports Ltd yashotoye APR FC ayijomba udukwasi twa hato na hato - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yageneye ubutumwa APR FC mbere yo guhurira muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.

Yatanze ubutumwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2023, nyuma y'intsinzi y'igitego 1-0 ikipe ye ya Kiyovu Sports yakuye kuri Musanze FC

Yagize ati 'Ndashaka gutangariza APR FC. Nta kintu izakuramo, natsinzwe na yo itandusha [muri Shampiyona Ikipe y'Ingabo yatsinze iy'Urucaca 3-2 kuri Stade Muhanga], itangire isezere ibikombe byose kuko muri ½ cy'Amahoro izagarukira hariya.'

APR FC izakira Kiyovu Sports ku wa Gatatu, tariki ya 10 Gicurasi, ku mukino ubanza wa ½ w'Igikombe cy'Amahoro uzabera kuri Stade ya Bugesera. Uwo kwishyura uzakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 14 Gicurasi 2023.



Source : https://yegob.rw/216191-2/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)