5 bahise bapfa: Mu Ntara y'Iburengerazuba hongeye kumvikana inkuru y'incamugongo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu Ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Karongi haherutse kwibasirwa n'ibiza byahitanye benshi, habereye impanuka y'imodoka yahitanye abantu 5.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mini Bus yaguye mu mukoki aho yari igeze mu kagari ka Nyarusazi mu Murenge wa Bwishyura batanu bahita bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka cyane.

Iyi modoka isanzwe itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abakoze impanuka bari bavuye mu mihango y'ubukwe yari yabereye mu murenge wa Rubengera, ubwo bariho bataha muri Mubuga.



Source : https://yegob.rw/5-bahise-bapfa-mu-ntara-yiburengerazuba-hongeye-kumvikana-inkuru-yincamugongo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)