Karongi: Habereye impanuka abantu batanu bahita bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Karongi mu murenge wa Byishyura mu kagari ka Nyarusazi habereye impanuka ikomeye cyane y'imodoka yarenze umuhanda ikagwa mu mukoki abantu batanu bahise bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.

Amakuru twamenye avuga ko iyi modoka yakoze impanuka yarisanzwe itwara abagenze ikaba yaritwaye abantu bavuye mu mihango y'ubukwe maze bari mu nzira bataha imodoka irenga umuhanda igwa muri metero ziri hagati ya 20 na 25.

Nk'uko byemejwe n'umuvugizi w'ishami rya Police y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irene Rene wavuze ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yagonze ibyuma byo ku muhanda maze imodoka igwa muri metero ziri hagati ya 20 na 25.

Umuvugizi wa Police akomeza avuga ko abantu batanu bahise bahasiga ubuzima abandi bakomeretse nabo bahise bajyanwa ku bitaro kugira ngo bakomeze kwitabwaho.

Iyi mpanuka ikaba yarabaye kuri icyi cyumweru tariki 07 Gicurasi 2023 ibera mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Karongi mu murenge wa Byishyura mu kagari ka Nyarusazi.



Source : https://yegob.rw/karongi-habereye-impanuka-abantu-batanu-bahita-bahasiga-ubuzima-abandi-benshi-barakomereka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)