Ndikumana bivugwa ko azakinira APR FC, yasabiwe gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndikumana Danny ukinira Rukinzo FC bivugwa ko yamaze gusinyira APR FC umwaka utaha w'imikino, yamaze gusabirwa gukinira ikipe y'igihugu Amavubi.

Mu ibaruwa Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryandikiye iryo mu Burundi, ryasabye ko uyu mukinnyi bamwemerera akitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu, Amavubi ndetse akaba yanifashishwa mu mukino izakina na Mozambique uzaba mu kwezi gutaha.

Mu ibaruwa yasinyweho n'Umunyamabanga wa FERWAFA w'agateganyo, Karangwa Jules, yasabye ko uyu mukinnyi yaza gufatanya n'abandi kwitegura umukino wa Mozambique guhera tariki ya 30 Gicurasi.

Yagize ati 'Twishimiye kubandikira iyi baruwa tubasaba kurekura umukinnyi wavuzwe uri gukinira Rukinzo FC kugeza ubu ibarizwa mu Ishyirahamwe muyoboye. Tuzishimira kuzamuhabwa kuva tariki ya 30 kugeza 19 Kamena 2023.'

Ndikumana Danny ni umukinnyi wigaragaje ubwo yari mu Rwanda mu mikino yahuje Polisi zo mu Karere 'EAPCCO' aho yakiniraga ikipe ya Rukinzo
FC aho yigaragaje ndetse ahakura abafana benshi kubera ubuhanga bwe.

Ubwo yari mu Rwanda yavuze ko nyina ari umunyarwandakazi ndetse akaba aramutse akiniye Amavubi byamushimisha.

Amavubi azakira Mozambique tariki 18 Kamena 2023 mu mukino w'umunsi wa 5 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Ndikumana Danny yasabiwe gukinira Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndikumana-bivugwa-ko-azakinira-apr-fc-yasabiwe-gukinira-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)