Musanze:Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gufata akana gato akakagira umugore - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'imyaka 24 wo mu kagari ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze Akarere ka Musanze, yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa yaragize umwana muto umugore.

Uyu musore yajyanye umwana w'imyaka 16 mu nzu ye ndetse babanye igihe kigera ku minsi 2 nk'umugabo n'umugore, nkuko byatangajwe n'umuryango w'uyu mwana w'umukobwa.

Ababyeyi b'uyu mukobwa bavuga ko umwana afite imyaka 16 naho umwana we akavuga ko afite 18, umwana yavuze ko yagiyeyo abishaka, ko yumvaga ashaka umugabo akumva ntakintu cyamubuza kugenda.

Naho ababyeyi b'uyu mukobwa bo bakomeza gushinja amakosa umusore, bavuga ko ariwe washutse uwo mwana .



Source : https://yegob.rw/musanzeumusore-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gufata-akana-gato-akakagira-umugore/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)