Muhanga: Hibutswe Abatutsi biciwe mu maso y'abapasiteri muri ADEPR, hanengwa uruhare rw'amadini muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki ya 12 Gicurasi 1994 ni bwo Abatutsi benshi bari bahungiye kuri CEFOCA bishwe urw'agashinyaguro mu maso y'abapasiteri ndetse bamwe bakayigiramo uruhare.

Mu buhamya bwa Ntirenganya Jeanne d'Arc waharokokeye, akaba yari n'umwarimukazi mu mashuri ya ADEPR, yavuze ko mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama by'umwihariko mu Mujyi, Jenoside yatangiriye i Nyabisindu.

Muri icyo kigo hari harahungiye Abatutsi benshi bagiye bicwa gahoro gahoro kugeza ubwo hashyirwaho umunsi ntarengwa ngo bicwe bose [ku wa 12 Gicurasi 1994].

Ntirenganya yagize ati 'Ubuyobozi bwa ADEPR bwari buhari. Inama z'Itorero ni ho zaberaga. Umunsi Abatutsi bapfa abo bayobozi bari bahari. Nk'uko ubuyobozi bw'igihugu bwari bwahungiye i Murambi, ubwa ADEPR na bwo bwari bwahungiye i Nyabisindu kandi inama za leta na bo barazitabiraga ku buryo mu byendaga kuba nta na kimwe bari bahishwe.'

Bivugwa ko abashumba bagera ku munani mu icyenda b'amaparuwasi yari agize Ururembo rwa ADEPR Gitarama, baba baragize uruhare muri Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoit, yavuze ko aho hantu hari abashumba ariko ntacyo bamariye ababahungiyeho bizeye kuhabonera ubuzima.

Ati 'Bahahuriye n'izindi mpunzi zari ziturutse muri Perefegitura ya Byumba zari zahunze urugamba rwo kubohora igihugu. Barabavanguye Abahutu bajya ukwabo n'Abatutsi biba uko, kugeza ubwo Abatutsi bafungirwaga amazi ubuzima buba bubi.'

Uwanyirigira Marie Florence, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yanenze uruhare rw'amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yatijwe umurindi n'inyigisho abayoboke bayo bahabwaga.

Ati 'Nubwo abayobozi n'abanyepolitiki babi bafashe iya mbere ariko byashimangiwe cyane cyane n'izo nyigisho zagiye zitangwa mu madini, inyigisho zikwirakwiza urwango.'

'Urugero ni ukwita Abatutsi inzoka bakabihuza n'igitekerezo kiri muri Bibiliya kigaragaza ko inzoka ari shitani, ko kwica Umututsi ari ukwica inzoka. Byahise biha urwaho buri wese akica ntacyo yitayeho.'

Nubwo hashize imyaka 29 Jenoside ibaye, Depite Uwanyirigira yavuze ko n'ubu mu nsengero na kiliziya hagitambutswa inyigisho zibiba amacakubiri.

Ati 'Tujya tubyumva. Nubwo ziri muri Bibiliya n'ibindi bitabo, murinde abayoboke kuzimira bunguri. Mubibutse ko ari inshingano gusesengura ibyo tubwiwe, kandi havemo icyubaka.'

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasabye amadini gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n'ubwiyunge.

Yagize ati 'Abanyarwanda benshi bafite amadini babarizwamo, ni yo mpamvu twifuza ko inyigisho abayobozi bayo baduha zikwiriye gushingira ku bumwe bwacu ndetse no guha agaciro ubunyarwanda bakadufasha kudaha urwaho icyadutandukanya.'

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yanenze abapasiteri batereranye abo bari bashinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yongera gusaba imbabazi.

Ati 'Ubundi umushumba ashinzwe kurinda intama byanaba ngombwa akazipfira. Ikibabaje ni uko bamwe bari bamaze gutakaza uwo mutima. Turabizi ko abagiye bakora ibyaha babikoze mu izina ryabo kandi hari n'uburyo babibazwa ariko nk'umushumba mukuru turongera kubahumuriza ariko tunabasaba imbabazi.'

'Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bw'Itorero bwagize umwanya wo kubasaba imbabazi ku byakozwe mu izina ry'abayobozi batandukanye mu Itorero ariko igihe cyose iyo twumvise ubu buhamya twumva twabasaba imbabazi, ari abahungiye hano i Nyabisindu n'abahungiye ku yandi matorero.'

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ADEPR iteganya ibikorwa bitandukanye mu minsi 100 yo kwibuka birimo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye. Abagera ku 100 bazasanirwa inzu abandi bahabwe inka.

Muri iki gikorwa cyabereye i Muhanga hamuritswe inzu yasaniwe uwarokotse Jenoside anahabwa ibikoresho byo mu nzu.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline (ibumoso), Depite Uwanyirigira Marie Florence n'Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie
Imiryango yibuka ababo baguye muri CEFOCA yari yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka
Pasiteri Ndayizeye hamwe n'abagize umuryango wasaniwe inzu
Habaye igikorwa cyo kunamira abishwe muri Jenoside by'umwihariko abaguye kuri CEFOCA
Uwanyirigira Marie Florence, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yanenze uruhare rw'amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yatijwe umurindi n'inyigisho abayoboke bayo bahabwaga
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasabye amadini gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n'ubwiyunge.
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yanenze abapasiteri batereranye abo bari bashinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yongera gusaba imbabazi
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoit, yavuze ko aho hantu hari abashumba ariko ntacyo bamariye ababahungiyeho bizeye kuhabonera ubuzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hibutswe-abatutsi-biciwe-mu-maso-y-abapasiteri-muri-adepr-hanengwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)